konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abahanzi bakunzwe bagiye guhurira mu giterane cy’ibitangaza i Rubavu

Abahanzi bakunzwe bagiye guhurira mu giterane cy’ibitangaza i Rubavu
6-10-2017 saa 16:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1695 | Ibitekerezo

Mu karere ka Rubavu hagiye kubera igiterane cy’ibitangaza cyiswe ‘Gisenyi Miracle Festival’ cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Ni igiterane kizatangira tariki 13 Ukwakira kugeza tariki 15 Ukwakira 2017.

Gisenyi Miracle Festival ni igiterane cy’ivugabutumwa cyateguriwe umuvugabutumwa Jennifer Wilde wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu akaba asanzwe akorera mu Rwanda ivugabutumwa buri mwaka.

Kuri iyi nshuro, igiterane kizabera mu Karere ka Rubavu , ku kibuga cya ADEPR Gacuba ya 2 buri munsi kuva saa munani z’amanywa, aho kwinjira ari ubuntu. Iki giterane cyatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda , hakiyongeraho na Christine Shusho wo muri Tanzania.

Pastor Baho Isaie Uwihirwe umuhuzabikorwa w’iki giterane, avuga ko mu bahanzi batumiye harimo Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Kanuma Damascene, Stella Manishimwe, Pastor Mugabo Venuste, Israel Mbonyi n’abandi.

JPEG - 632.2 kb

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ifatanije n’ubumwe bw’amatorero yo mu Karere ka Rubavu mu cyahoze ari Gisenyi, uyu mwaka ntihazakora umuvugabutumwa umwe gusa ahubwo hazaba hari abavugabutumwa babiri ari bo: Jennifer Wilde na Rev Siegfried.

Pastor Baho Isaie Uwihirwe yavuze ko iki giterane cy’uyu mwaka kibanziriza ibiterane bizabera muri Afrika yose byiswe ‘ One – God, One-day, One Africa – Celebration ( 1gda.org ), ishusho y’iki giterane kigiye kubera mu Rwanda ikaba ariyo izifashishwa mu gutegura ibyo bikorwa bya Afrika yose.

Abajijwe impamvu muri uyu mwaka batumiye abahanzi benshi kandi bafite amazina akomeye, agira icyo abivugaho. Ati: ”Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ifatanije n’ubumwe bw’amatorero ya Rubavu / Gisenyi. Uyu mwaka ntihazakora umuvugabutumwa umwe ahubwo tuzakira abavugabutumwa babiri ari bo [ Jennifer Wilde dusanzwe dukorana ari nawe muyobozi nyiri iri yerekwa na Rev: Siegfried ] umwe mu bagabo b’inararibonye usanzwe ukorana na Bonke ariko afite na Ministry ye. Gusa ubu tugiye gukorana mu gihe cy’imyaka itari munsi y’itatu. Igiterane cyariteguwe cyane kandi abakozi b’Imana bakorera mu karere ka Rubavu barimo kubisengera ndetse barushaho no kubitegura neza. Harimo abaririmbyi benshi bo mu Rwanda, Congo na Tanzania kuko ariko abatuye i Gisenyi na Goma babisabye kandi barakunzwe cyane muri biriya bice .”

Rev Isaie Uwihirwe uzwi cyane nka BAHO yavuze ko ari umugisha kuba u Rwanda ari cyo gihugu cyatoranijwe kubanzirizamo iki giterane. Yunzemo ko iki giterane kigiye kubera i Rubavu kizabanzirizwa n’umusangiro w’abayobozi uzaba ku mugoroba tariki 12 Ukwakira 2017, nyuma mu gitondo tariki 13 Ukwakira 2017 habe amahugurwa y’abashumba, basoze bajya mu karasisi kabinjiza mu giterane. Yasabye abinginzi n’abanyamasengesho inkunga y’amasengesho kugira ngo iki giterane kizagende neza , abantu bakire agakiza , abandi bakomeze kuba mu bihe byiza byo gusenga.

Yagize ati :” Ibi biterane bizabanzirizwa na Dinner ya Opinion Leaders, nyuma mu gitondo cy’umunsi w’igiterane hazabanza amahugurwa y’abashumba dusoze tujya muri mutambagiro ( akarasisi ) katwinjiza mu giterane. Dufite umugisha rero nk’u Rwanda kuko ari cyo gihugu cyatoranijwe ngo kibanzirizwemo iyi gahunda byumwihariko akarere ka Rubavu . Twarabisengeye Imana ituyobora i Gisenyi. Birashoboka ko ariho ububyutse bya Afrika bugiye guhera. Turasaba abasenga bose kubisengera, kandi mwese muratumiwe na cyane ko akarere ka Rubavu gakunda abashyitsi kandi karabishoboye.”

Umuvugabutumwa Jennifer Wilde ni Umuyobozi Mukuru w’umuryango Wilde For Jesus Ministries akaba akunze gukorera mu Rwanda ibiterane by’ivugabutumwa biherekejwe n’ibikorwa by’urukundo , aho mu gihe cyashize yafashije imfubyi n’abatishoboye ndetse agasura n’impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...