konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi yahaye igipfunyika cy’amadorari umukobwa mugufi wifuzaga uburebure

Bishop Rugagi yahaye igipfunyika cy’amadorari umukobwa mugufi wifuzaga uburebure
6-11-2017 saa 11:56' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 12772 | Ibitekerezo 7

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) yahaye umukobwa igipfunyika cy’amadorari ngo ajye kuguramo inkweto ndende azajye azambara bityo abashe guhangana n’ikibazo afite cy’uko ari mugufi.

Ibi Bishop Rugagi yabikoze mu masengesho yo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017, ubwo yarimo ahanurira abakirisitu be baje gusengera muri iri torero. Nyuma uyu muvugabutumwa arimo ahanura nk’uko asanzwe abigenza yaje kugera aho abaza mu bakirisitu niba ntawe ufite ikibazo cyo kuba mugufi akaba yifuza kuba muremure, aribwo umukobwa umwe yahagurukaga asanga Bishop imbere.

Uyu mukobwa yabanje apfukama imbere ya Bishop nawe amuramburaho ibiganza arangije akura amadorali mu mufuka aramuhereza ati “Akira uzaguremo inkweto ndende ujye wambara”. Ntibyarangiriye aha kuko ako kanya hahise haza undi mukobwa w’umuririmbyi muri iri torero azana inkweto ndende azihereza uyu wifuzaga kuba muremure akizambara koko yigira ejuru gato ugereranyije n’uko yareshyaga mbere.

Muri aya masengesho kandi nk’uko Urubuga rw’Itorero Abacunguwe tubikesha rwabitangaje, Bishop Rugagi yahanuriye umugore wari wasabye akazi ahantu bakamuhakanira, amubwira ko yari yatangiye kuhabarira ko abonye aho kuzajya akura ibirayi by’abana ariko Bishop Rugagi yamubwiye ko atari byo kuko siho Imana yamuteguriye kuzakora ahubwo akazi ke ngo kagiye kuza mu minsi ya vuba.
Umukobwa yaje ari mugufi asubirayo ari muremure atahana ’igipfunyika cy’amadorari Uyu mugore nawe ngo aho yari yizeye kuzabona akazi siho Imana yamuteguriye hari ahandi agiye kukabona vuba aha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Ingabire immaculate Kuya 14-11-2017

Bishop imana igume igukomeze narimfite ibibazo binkomereye byinshi cyane ariko kuva nasengera murusengero rwawe byose imana yabigenje neza ubu ndaruhutse umutima mugihe nahoraga ndira none amarira yanjye imana yayahinduye ibitwenjye imana yomwijuru izakugirire neza iteka ryose

Ingabire immaculate Kuya 14-11-2017

Bishop imana igume igukomeze narimfite ibibazo binkomereye byinshi cyane ariko kuva nasengera murusengero rwawe byose imana yabigenje neza ubu ndaruhutse umutima mugihe nahoraga ndira none amarira yanjye imana yayahinduye ibitwenjye imana yomwijuru izakugirire neza iteka ryose

Mukristu Kuya 10-11-2017

ntakigenda,umuhanuzi utanga amadorari !abo bakristu ntibabona ko bayobye koko?

Albert Kuya 10-11-2017

Ubuhanuzi nk’ubu nibwo abantu bashidukiye aho kubabazwa n’uko baba batemewe n’Imana, ahubwo abantu bababajwe n’akazi gushaka urubyaro kugira amazu n’ibindi nk’ibyo.
iki nikimwe mubimenyetso byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.
MUJYENZURE CYANE MUREBE NIBA UBWO BUHANUZI BWARATURUTSE KU MANA.

Pierrot Mugabo Kuya 6-11-2017

Yabaye muremure nyine. None se Imana ntikorera mu bantu kugirango isohoze amasezerano yayo? Uwapfuye yarihuse koko. Iri shyano ryatugwiriye tuzarikizwa n’iyo hejuru gusa nta kindi.

SERAZA Kuya 6-11-2017

hhhhhhhh, niba yambaye inkweto akigira haruguru bivuzeko yahanuriwe, hhhh naze mugabanyirize kubwo nfite.

Eric Kuya 6-11-2017

Rugagi numuhanuzi turamwemera cyane.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...