konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi yakijije abahanzweho n’amadayimoni, abagenderaga mu tugare bataha bigenza-Amafoto

Bishop Rugagi yakijije abahanzweho n’amadayimoni, abagenderaga mu tugare bataha bigenza-Amafoto
18-09-2017 saa 13:45' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7920 | Ibitekerezo 11

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) akomeje gukora ibitangaza bihambaye mu masengesho y’ibitangaza akora buri munsi aho asengera abafite ibibazo bitandukanye cyane cyane abahanzweho n’amadayimoni. Mu masengesho yo kuwa Gatatu hagaragaye ibitangaza by’abakize amadayimoni ndetse n’abagendaga mu tugare bagakira bagataha bigenza.

Ibi byabaye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo muri iri torero habaho gahunda yo gusengera abantu bahanzweho n’amashitani buri wa Gatatu maze abafite uburwayi bose basengerwa maze abahanzweho n’amadayimoni akirukanwa.

Uyu munsi umaze kumenyekana cyane ku bakirisitu bateranira muri iri torero, aho baza mu masengesho ku bwinshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo. Kuri uyu munsi kandi uhasanga abantu benshi baba baje kuhasengera bazanye ibyifuzo bitandukanye birimo uburwayi bwananiranye kugira ngo Bishop Rugagi abasengere.

Ubwo yatangiraga kubwiriza, Bishop Rugagi yabwiye abakirisitu ko Imana akorera iri bubigaragarize kandi ko ibyifuzo byabo byose bisohoza maze bageze mu gihe cyo gusenga abafite amadayimoni batangira kwigaragaza dore ko bamwe muri bo bashakaga gusohoka ngo biruke abandi ugasanga amadayimoni yatangiye kubanigagura.

Abantu benshi bagaragaje ibimenyetso by’uko babana n’amadayimoni bajyanwe imbere maze Bishop Rugagi arabasengera ndetse ategeka ayo madayimoni kubasohokamo abantu babona ibitangaza.

Uretse abahanzweho n’amadayimoni basengewe muri aya materaniro bagakira, Bishop Rugagi yanasengeye kandi abantu bari bafite ubumuga bukomeye bagendera mu tugare barakira bataha bigenza.

JPEG - 183.7 kb
JPEG - 205.2 kb
JPEG - 190.4 kb
JPEG - 197.9 kb
JPEG - 179.8 kb
JPEG - 175.3 kb
JPEG - 210.4 kb
JPEG - 179.7 kb
JPEG - 159.8 kb
JPEG - 161.2 kb
JPEG - 240.4 kb
JPEG - 185.1 kb
JPEG - 187.9 kb
JPEG - 185.4 kb
JPEG - 183.5 kb
JPEG - 171.4 kb
JPEG - 220.7 kb
JPEG - 167.2 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
bizimana eugene Kuya 26-09-2017

Nukuri Imana ikomeze kumukoresha nibindi gsa age asengera abantu bakire kdi bakizwe

john Kuya 21-09-2017

Ariko se ko muvuga ngo RUGAGI yakoze ibi nibi ,niwe?cg ni IMANA?Mujye mutandukanya ibintu jye numva atari we ubikora ahubwo ari IMANA ikorera muri we!!!

Indebakure Kuya 20-09-2017

NdAbona ibitaro cg amavuriro agomba gufunga ubundi Rugagi agakoma akazi baganga bari bashinzwe cyane ko hari ihari zarabayobeye e.g. ubumuga ndetse n’amadayimoni.

Indebakure Kuya 20-09-2017

NdAbona ibitaro cg amavuriro agomba gufunga ubundi Rugagi agakoma akazi baganga bari bashinzwe cyane ko hari ihari zarabayobeye e.g. ubumuga ndetse n’amadayimoni.

KAMALI Kuya 20-09-2017

Umukozi w’Imana Imana imuhe umugisha kubw’ibitangaza Imana irimo gukorra abana nayo,nanjye mfite umusaza wamugaye umaze imyaka irindwi adahaguruka uwahamugeza nawe yakira,Gusa njye ndimubutumwa bw;akazi hanze nzasabaga kumenya uminsi yakira abarwayi bo gusengerwa ni kuwa kangahe ngo nzabwire abamfasha bamujyaneyo?muzaba mumfashije murakoze!!

KAMALI Kuya 20-09-2017

Umuko

c Kuya 20-09-2017

Kuba utabyemera cg ubyemera, ntabwo bibibuza kubaho.
(Hari ubwo bavuga iby’amasengesho, ukumva umuntu arakubwiye ngo ni ukubeshya, kandi nyamara wagenzura ugasanga barabivuga bikamutera ubwoba!!!)

JOHN Kuya 19-09-2017

BISHOP RUGAGI YIBAGIWE KO HARI IBIGO BY’ABAMUGAYE BAKENEYE NABO GUKIZWA UBWO BUMUGA BAFITE ?UBUTUBUZI.COM.

ildephonse Kuya 18-09-2017

ibi bintu se ko byancanze cyane ese ashobora gukiza umuntu utumva ntanavuge??ububasha nka buriya bwavuyehe iby’isi byaranyobeye peee!!!

Mutuzo Kuya 18-09-2017

Mupfana iki na Semuhanuka?

Dennis Kuya 18-09-2017

njye bino ntabwo njya mbyemera

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...