konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria
26-09-2017 saa 08:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8535 | Ibitekerezo 7

Mu gihe abantu benshi bakomeje kuvuga ko Bishop Rugagi Innocent yaba akoreshwa ibitangaza n’imbaraga za Satani ndetse hakaba n’abavuga ko yaba yarakuye imbaraga muri Nigeria ari nazo zimuha gukora ibitangaza mu rusengero rwe ruzwi nk’Abacunguwe, uyu muvugabutumwa yabigarutseho avuga uko abibona ndetse anagaragaza ko n’abandi bakwiye kujya guhaha izo mbaraga niba koko zibayo.

Ibi Bishop Rugagi Innocent yabigarutseho ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017 ubwo yari mu materaniro mu rusengero rwe, aho yagarutse ku bavuga ko akoreshwa na Satani agira ati: "Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi Satani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo akabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu akabishyurira, ababuze urubyaro akabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita? Uwo ntiyaba ari satani ndabarahiye."

Bishop Rugagi yahise agaruka ku bavuga ko yahashye imbaraga muri Nigeria, nabyo asa n’ubutera utwatsi agira ati: "Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo."

Bishop Rugagi kandi wamaze gufungura televiziyo ye yise TV7, yanavuze ko ubu agiye kujya abwiriza kuri iyi televiziyo umwanya munini cyane, bitari nka mbere aho byamusabaga kubwiriza iminota micye yabaga yahawe kuri televiziyo. Yavuze ko iyi televiziyo azabwirizaho agafasha benshi kurushaho, hanyuma abantu bakazamenya gukora kw’Imana bakagutandukanya n’ugukora kwa satani. Yavuze ko n’ibindi bitangaza batarabona, mu minsi micye bazabibona maze bakamenya ko mu Rwanda hari umuhanuzi nyawe, kandi woherejwe n’Imana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Eugenie Kuya 28-09-2017

Na Yezu ubwe ntibamwemeye kandi yakoraga k’umugaragaro! Year n’intumwa ze zarashidikanyaga . Bishop Imana rwose igukoreshe ibirenge ibyo tubona. Amen

MUNYANEZA Kuya 27-09-2017

Mwitegereze abamurwanya bose murasanga hari imbaraga zibasunika kandi ahenshi murasanga ari abavuga ko basenga ariko bashorewe n’umwuka w’idini. Umwuka w’idini urwanya gukora kw’Imana. Abakozi b’Imana benshi muri iki gihugu bagiye barwanywa n’abitwa ko ari bene se. Imabaraga bakoresha barwanya bagenzi babo bazikoresheje bavuga ubutumwa bwiza ibitangaza byakoreka kurushaho.

Leno Kuya 26-09-2017

Erega ikibazo kiriho muri iyi minsi yimperuka aba christo ntidusoma Bible kandi niyo catalogue ituyobara nkaba christo, ndakubwiza ukuri tubaye dusoma bible kandi tugasenga uko bikwiye ntitwaba twibaza niba ibyo Rugagi akora aribyo cg Ataribyo.

Ingabire Fides Kuya 26-09-2017

Jyewe uko byumva wa mugani izo mbaraga zikiza abanu na gahato nawe avanye iwabo ahubwo Imana imuhe umugisha pe.

BANTU Kuya 26-09-2017

Umutwe wiy’inkuru iteye urujijo: Uzi ko wagira ngo Bishop yemeje ko akorana na SATANI!!!!

rurinda Kuya 26-09-2017

Abamupinga bazajye gucisha nabo babe ibihangange. Rugagi afite aho yahera ashima Imana.
RWAMANYWA member since 1992
First motorist gendarmes after the war
Be blessed Bishop.

Ramba Kuya 26-09-2017

Bishop Innocent, Uwiteka Akomeze Agukoresha nibindi bikomeye.
much love.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...