konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi yikomye umusaza wiyise umubyeyi we akanamusebya, anagaruka ku cyo kuzura abapfuye

Bishop Rugagi yikomye umusaza wiyise umubyeyi we akanamusebya, anagaruka ku cyo kuzura abapfuye
15-11-2017 saa 14:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4370 | Ibitekerezo 1

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) uzwi cyane nk’umunyabitangaza bihambaye, yavuze ku musaza wamwiyitiriye avuga ko ari Se umubyara akamusebya bikomeye, asobanura ko ataribyo ko ahubwo ari abamurwanya baba bashaka kumugabaho ibitero, kuko ngo papa we yapfuye mu mwaka wa 1987. Rugagi kandi yanakomoje kubyo kuzura abapfuye aho yavuze ko bishoboka ko ahubwo ikibazo ari uko nta baramuzanira umurambo ngo ananirwe kuwuzura.

Ibi Bishop Rugagi yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye n’abanyamakuru, agaruka kuri byinshi bitandukanye birimo n’umusaza wamwiyitiriye avuka ko ari se umubyara akamusiga icyasha.

Iby’uyu musaza wavugaga ko ari umubyeyi wa Bishop Rugagi, byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, aho uyu musaza yavugaga ko umuhungu we Rugagi ari umuntu ukomeye mu ibwirizabutumwa ufite igikundi cy’abantu yigaruriye akaba anabarya utwabo ababeshya ko akora ibitangaza.

Yagiraga ati “Mfite umwana wanjye namurihiye amashuri aratsinda abona akazi ubu ni pasiteri afite igikundi ayoboye mw’ itorero kandi abayeho neza. Mfite n’undi ari kwiga afite amashuri abiri yisumbuye nawe ari kwirukanka ngo amenye ibyo mukuru we akora ndetse amusingire kugirango nawe abone akazi kazamubeshaho.”

REBA IYO VIDEO YAKWIRAKWIJWE NA BENSHI HANO:

Bishop Rugagi yikomye bikomeye uyu musaza wamwiyitiriye, avuga ko ntaho amuzi ndetse ko imyitwarire yamubonanye atigeze ayibona kuri se umubyara akiriho kuko ngo yapfuye mu mwaka w’i 1987.

Yagize ati “ Uko mwumvise iby’uwo musaza niko nanjye nabyumvise.Data yapfuye tariki 12 /7/ 1987, tumushyingura mu gihugu cya Congo. Yafashwe n’uburwayi mu minsi 2 aba arapfuye. Uwaje akavuga ibyo ko ari Data, kuva navuka sinigeze mbona data arya bombo mu kanwa, nabonye umusaza yirira bombo y’agati, avuga amazina yanjye ndetse ngo na murumuna wanjye uri mu myitozo.”

Yakomeje avuga ko ibyo uwo musaza yakoze ari ugutesha agaciro ubuzima bwe no kumushinyagurira ngo kuko nk’umuntu wabuze umubyeyi akumva abantu bavuga ko amufite kandi azi neza ko yamushyinguye, ngo ni ukumugabaho ibitero byo gushaka kumukomeretsa.

Yanavuze ko nta na murumuna we afite yatoza ubupasiteri nk’uko uyu musaza yabivugaga, ngo kuko abo yari afite bose pafyuye baguye ku rugamba rwo kubohoira igihugu, agasigarana umwe gusa nawe wigiriye mu gisirikare ubu akanaba afite ipeti rya Majoro mu ngabo z’u Rwanda.

Rugagi yanavuze kubyo kuba yazura abantu bapfuye aho we abona ko kuba atarabikora ari uko ntawe uramuzanira umurambo ngo awusengere ngo yange kuzuka cyangwa ngo azuke.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi ntibaranzanira uwapfuye ngo musengere yange kuzuka cyangwa se azuke ahagarare. Icyakora barahari abo baterura bakaza bameze nk’abapfuye Imana ikongera ikabasubiza mu buzima bwabo.”

Yakomeje avuga ko Imana nimubwira ngo ajye gusengera abapfuye bari mu buruhukiro azajyayo, kandi ngo naramuka agiye ntawe azahamagara ngo aze afate amashusho, ariko Imana nimubwira kubimenyesha abanyamakuru ngo azabibabwira.

Bishop Rugagi Innocent amaze kumenyekana mu gukora ibitangaza birimo kwirukana amadayimoni , gukiza indwara zidakira nka Sida, cancer, diabete, gukiza abantu inyatsi, gukiza abafite ubumuga bagataha bigenza n’ibindi byinshi n’ubwo hari abatavuga rumwe ku mbaraga zibimukoresha.

Bishop Rugagi avuga ko umunsi Imana izamwohereza mu buruhukiro kuzura abapfuye azagenda akabikora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Umusaza Kuya 16-11-2017

Ntababeshye uyu mugabo namukundaga ariko maze kumurambirwa kubera ukuntu ahora muri social media. Niba akorera Imana yakoze ibihesha izina ryayo icyubahiro akareka gukomeza kwirirwa muri social media as if he is marketing himself

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...