konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mugisha w’imyaka 10 yatangaje abantu nyuma yo gukizwa ubumuga na Bishop Rugagi - Amafoto

Mugisha w’imyaka 10 yatangaje abantu nyuma yo gukizwa ubumuga na Bishop Rugagi - Amafoto
11-12-2017 saa 10:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9356 | Ibitekerezo 9

Mugisha Julien ni umwana w’umuhungu w’imyaka 10 gusa y’amavugo, akaba agaragaza impano idasanzwe yo kubwiriza ijambo ry’Imana imbaga y’abantu benshi, ibintu yagaragaje nyuma y’igihe gito akorewe ibitangaza, dore ko yasengewe mu minsi ishize na Bishop Rugagi agahita akira burundu ubumuga yari afite.

Mu mezi macye ashize, uyu mwana yaje mu Iterero ry’Abacunguwe riyobowe na Bishop Rugagi Innocent, aho yaje aherekejwe na nyina umubyara ari kumucunga mu kagare kuko yari yarahinamiranye nyuma y’uko bari bamaze kumutangaho amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10 mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ariko bikanga nk’uko urubuga rw’abacunguwe rwabitangaje.

JPEG - 266.7 kb

Uyu mwana muri Nyakanga uyu mwaka yari afite ubumuga bwari bwarananiranye, aha yari azanywe mu kagare

JPEG - 227.2 kb

Bishop Rugagi yaramusengeye, asaba Imana ko yamukiza akigenza

JPEG - 277.7 kb

Aha Mugisha Julien yari amaze kuva mu kagare atangiye kwigenza

Tariki 19 Nyakanga 2017 ubwo mu Itorero Abacunguwe habaga amateraniro Bishop Rugagi agasengera abantu batandukanye bari bafite uburwayi bwananiranye, mu basengewe harimo n’uyu Mugisha Julien wahise akira atangira kwigenza, ajugunya akagare agenda yemye ndetse atangira no kwiruka. Ibi icyo gihe byatangaje ababyeyi be cyane cyane nyina kuko we byabaye ahibereye amaso ku maso.

JPEG - 239.6 kb
JPEG - 261.3 kb
JPEG - 244.9 kb

Nyina wa Mugisha Julien, ibyishimo byaramurenze amaze kubona umwana we arimo kwigenza

JPEG - 238.5 kb

Akagare Julien yajemo, ntiyigeze agacyura yagasize ku rusengero rw’itorero Abacunguwe ataha yigenza

Tariki 24 Ugushyingo 2017, Mugisha Julien n’ababyeyi be baje kubatizwa nyuma yo kubona ko Imana yabakoreye ibitangaza bakemera gukizwa, kuva ubwo baba abayoboke b’Itorero Abacunguwe rya Bishop Innocent Rugagi. Nyuma yo gukira ubumuga yari afite agahita anakizwa, uyu mwana ubu yatangiye kujya abwiriza ubutumwa ndetse afite gahunda yo kuzabikomeza.

JPEG - 229.2 kb

Aha Mugisha Julien n’ababyeyi be bari babatijwe mu kwezi gushize

Mu cyumweru gishize, Mugisha Julien yatunguye abantu ubwo yabwirizaga imbaga y’abantu benshi, akanagaragaza impano idasanzwe kuko mu kubwiriza kwe yavuze amagambo benshi bagaragaje ko yabakoze ku mutima cyane. Mu kubwiriza kwe, Mugisha ati: ”Hari abantu babaho nabi bakagira ngo nibwo buzima bazahoramo, nyamara n’iyo utabaho neza mu isi, hari ijuru aho umuntu azahoraho mu munezero udashira. Wowe nawe uriho neza uyu munsi, fasha mugenzi wawe umwiteho umufashe ku mugisha Imana yaguhaye kugirango muzabane na we mu ijuru mu munezero udashira. Wowe ufite ibibazo jya ubibwira Imana yonyine abe ariyo ubitura, kuko ishobora byose,….”

JPEG - 175 kb
JPEG - 155.4 kb
JPEG - 216.2 kb

Mugisha Julien imbere y’imbaga y’abantu benshi arimo kubwiriza

JPEG - 224.5 kb

Aba ababyeyi ba Mugisha Julien nabo bari bakurikiye ibyo umwana wabo yigisha

Mu banejejwe n’uburyo Mugisha Julien yabwirije, harimo na Bishop Rugagi Innocent washimangiye ko uyu mwana Imana yamukijije kubera impamvu ikomeye. Uyu mwana amaze kubwiriza, Bishop Rugagi yarahagurutse avuga ko Imana yakijije uyu mwana ikamukura mu kagare kuko yabonaga satani afite umugambi wo gupfukirana impano imurimo idasanzwe.

JPEG - 212 kb

Bishop Rugagi ati: ”Imana yagukijije kuko yari igufiteho umugambi, ntabwo wari kubwiriza wicaye mu kagare. Imana igukomereze iyi mpano yawe, uzabe umubwiriza w’amahanga ndetse nawe uzakize abandi yaba imitima ndetse n’imibiri.... Julien ku cyumweru nibwo yambwiye ati Bishop nanjye mfite ijambo ry’Imana nshaka kuzabwiriza, nibwo namubwiye nti genda uritegure neza ku Cyumweru nzaguha umwanya uribwirize.”

JPEG - 212.1 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Betty Kuya 11-01-2018

Imana ikorabitangaza bikomeye nubwo abahakanyi baba benshi ariko natwe Imana dufite ukotwayibonye idukorera ibitangaza,turabahamya boguhamya ibyimana ikora,nshingiye kubyo yankore nanjye.

kali Kuya 12-12-2017

Ariko kuki abantu bapinga uyu mwana njyewe ndamuzi yararwaye yewe na papa we ararwaye. Imana ya mukijije ni yongere yigaragaze ikize na RTD Colonel Mutabazi

luc Kuya 11-12-2017

Amen Amen Imana Ihabwicyubahiro cyane

Dumbuli Kuya 11-12-2017

Imana ishimwe kuko ijuru riraririmba ko habonetse undi mukozi umushumba w’Intama zayo yarakize azakiza abandi azatanga ubuhamya

makanzu benjamin Kuya 11-12-2017

imitwe.com uyumwana yarimuzima ibinukubeshya

Ehud Kuya 11-12-2017

Amen cyane papa wa mugisha ndamuzi

Ehud Kuya 11-12-2017

Amen cyane papa wa mugisha ndamuzi

binel Kuya 11-12-2017

mubwire bishop muti komerezaho yesu uko yari na nuy umunsi ntahinduka. kandi yaravuze ati muzarambika ibiganza kubarwayi bakire. komerezaho ibitangaza birivugira woweho icecekere gusa.Imana ikomeze igukoreshe iby ubutwari.amena

dada Kuya 11-12-2017

Imana ihabwicubahiro.niko bimeze satan arwanya umunyamuhamagaro.Ariko igihe cyaricyo kugirango ayivugire afite ibihamya.God bless you young Mugisha.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...