konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Padiri Uwimana w’umuraperi atangazwa n’ abakobwa bamusaba urukundo

Padiri  Uwimana  w’umuraperi  atangazwa n’ abakobwa bamusaba urukundo
3-11-2017 saa 11:22' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4845 | Ibitekerezo 3

Padiri Uwimana Jean Francois wo muri Diyosezi ya Nyundo umaze kumenyekana cyane nk’umuhanzi w’indirimbo zo munjyana ya Hip Hop avuga ko ubuhanzi bwatumye ahura na byinshi bitandukanye birimo n’uko abakobwa benshi bamusaba urukundo bibeshye ko ari umupadiri.

Uyu umaze igihe kitari gito aririmba indiorimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, ahamya ko byamufashije gukomeza umuhamagaro we wo kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana.

Padiri Uwimana mu myaka 6 amaze aririmba muri iyi njyana, avuga ko kuririmba byamugiriye akamaro gakomeye mu buzima bwe ngo kuko byagiye binamuhuza n’abantu benshi rimwe na rimwe bigakurura imigisha haba mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho.

Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Padiri Uwimana yavuze ko kuba ari umupadiri bimukingira ibintu byinshi kuko ngo usanga hari n’abakobwa bamusaba urukundo.

Yagize ati “Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akambwira ati ‘ndagukunda’.”

Uyu mu padiri akomeza avuga ko akenshi iyo ahuye n’umutego nk’uyu ahita asubiza uwo mukobwa ko nawe amukunda nk’umubyeyi ngo kuko padiri ari umubyeyi wa bose. Ati “Ubupadiri rero bundinda kuba naca ku ruhande.”

Akomeza avuga ko anezezwa cyane no kumva abantu benshi baziz ibihangano bye, ndetse ngo yanezerewe byimazzeyo ubwo yajyaga mu Budage akaririmbira abantu, hanyuma bagakusanya amafaranga akayafashisha abantu batishoboye basaga 500 mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Padiri Uwimana avugako yatangiye ubuhanzi aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana yo muri Kiliziya, nyuma aza no guhura n’abana bo mu muhanda aganira nabo bamubwira ko batajya bumva injyana zo muri Kiliziya kandi ko batanazikunda, ahita ahakura igitekerezo cyo kuririmba mu njyana ya Hiphop kugira ngo buri wese azisange mu ndirimbo aririmba.

Yakomeje avuga ko agitangira kuririmba muri iyi njyana byamugoye cyane, aho abapadiri bagenzi be bahise batangira kumwikoma bavuga ko atangiye gutandukira ajya mu binyuranye n’umuhamagaro we, ariko akomeza kubumvisha impamvu yabihisemo, kugeza ubu bakaba baramwumvise.

Padiri Uwimana Jean Francois arimo gutura igitambo cya Misa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
emmy Kuya 5-11-2017

padir rwose arashoboye nanjye namubonye i Rubavu yakoze igitaramo

jojo Kuya 4-11-2017

padi
ndashaka
namb
imana
ikurinde

jojo Kuya 4-11-2017

nyakubahwa
uri.umusore
mwiza
hahaha

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...