konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Pasiteri Uciyimihigo wahanuye abagabo ku bakobwa bagumiwe yongeye guhabwa ubuhanuzi

Pasiteri Uciyimihigo  wahanuye abagabo ku bakobwa bagumiwe yongeye guhabwa  ubuhanuzi
31-10-2017 saa 19:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6139 | Ibitekerezo 5

Rev Pasiteri Uciyimihigo Xavier, uyobora ‘Itorero Umurage w’Abera Silowamu’ yavuze ko yigeze kuvugana n’Imana ikamuha ubuhanuzi bw’uko abakobwa bagumiwe bose bagiye kubona abagabo, akabwirwa ko moto zigiye gufungwa ndetse ngo yigeze kubwiwa n’Imana ko hagiye kugwa imvura bigasohora kuri ubu ngo Imana yamuhaye ubundi buhanuzi bw’uko mu Rwanda hagiye kubaho Ihumure, amahoro n’umudendezo.

Ibi Pasiteri Uciyimihigo yabitangaje kuri uyu wa Kabiri Tariki 31 Ukwakira 2017, mu kiganiro kihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com ubwo twamusuraga aho uru rusengero ruhereye ku Kinamba cya Gisozi ahitwa kwa Gakire.

Muri iki kiganiro uyu mukozi w’Imana yagarutse ku buhanuzi butandukanye yagiye akunda guhabwa n’Imana kandi bugasohora harimo kuba yarahanuye imvura n’ihagarikwa rya moto bikaba ndetse ngo hari n’amamisiyo yagiye ahanurira aba polisi n’abasirikare akabaho none ngo kuri ubu hari ubundi buhanuzi yahawe n’Imana kandi nabwo bugiye gusohora vuba aha.

Yagize ati “Kimwe Imana yanshishijemo yambwiye ngo mbwire Abanyarwanda bahumure kuko yongeye gutanga amahoro n’ihumure mu gihugu cy’u Rwanda, bagende bahinge beze barye banywe baryame bakizwe bezwe bakiranuke bashake Imana bayikorere kuko yambwiye ngo yongeye gutanga amahoro n’ihumure mu Rwanda.

Uyu muvugabutumwa kandi yakomeje avuga ko kugeza ubu abahanuzi bakiriho muri iyi minsi aribo bakozi b’Imana, gusa ngo hari n’abandi batari ab’ukuri.Yanavuze ko ari umwe muri ba bahanuzi ibihumbi 7 banze gupfukamira bayari ari nayo mpamvu Imana ikimukoreramo ikanamuha ibyo ahanurira abizera by’umwihariko abayoboke itorero Umurage w’Abera Silowamu abereye umushumba ndetse n’umuvugizi mukuru.

Pasiteri Uciyimihigo Xavier yamamaye cyane mu guhanurira abakobwa babuze abagabo ko bagiye kubabona binyuze mu bubasha bw’Imana. Uyu mu Pasiteri yageraga n’ubwo afata abakobwa akabambika agatimba nk’ikimenyetso cy’uko mu minsi ya vuba bazaba babonye abagabo nabo bakakambara bagiye gusezerana imbere y’Imana.

Rev Pasiteri Uciyimihigo Xavier ngo yahawe n’Imana ubundi buhanuzi bw’uko u Rwanda rugiye kuba mu bihe by’amahoro n’ihumure.

Abakirisitu b’Itorero Umurage w’Abera Silowamu bakira ubuhanuzi

Nyuma y’amateraniro abakirisitu batashye basigwa amavuta abinjiza mu buzima bushya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
dada Kuya 9-11-2017

Ntakindi kihishe inyuma yaturiya dusime,nutwo bihanaguza ibyuya.bakoresha umwuka mwinshi barwanda na ba dayimoni.

safari Kuya 1-11-2017

Muzadusobanurire igihishe muri turiya dusuwime bariya bakozi b’imana baba bafite.
murakoze

Alex Kuya 1-11-2017

Uyu muhanuzi ni igitangaza hari abo yahanuriye abagabo barababona daa

isram muris Kuya 1-11-2017

muzatubabarize ahobakura ayomavuta mutubarize aho ahuriranimana murakozekuduhamakurumeza imanibahumugisha nimbaraga

Manzi Kuya 31-10-2017

Iyu mupasitoro ibya vuga nukuri murwanda hagiye kuba amahori nihumure kuko ntabyari bihari kugezizisaha bityo ababujije urwanda nabamyarwanda mahoro Imana igiye kubamenesha amahoro agaruke ntabwo wavangiwe pasito

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...