konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umupasiteri wo muri ADEPR yafashwe asambana agira ikimwaro ariyahura

Umupasiteri wo muri ADEPR yafashwe asambana agira ikimwaro ariyahura
30-05-2016 saa 13:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 42784 | Ibitekerezo 57

Rev Pasteur Jean Sibomana uyobora itorero rya ADEPR.

Safari Théogène wari umupasiteri mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize yafashwe asambana n’umugore utari uwe ahita agira ikimwaro ariyahura ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Amakuru Ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha bamwe mu bayoboke b’itorero rya ADEPR mu karere ka Rulindo batashatse ko amazina yabo atangazwa, ashimangira ko Safari Théogène yafashwe asambana mu cyumweru gishize, akagira isoni agahita yimanika mu mugozi ariko akaza gukurwamo ari intere atarashiramo umwuka.

Mu kiganiro Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR, yadutangarije ko ubu Safari Théogène yamaze kwamburwa inshingano zose zo mu itorero, nk’igihano ku myitwarire ye idahwitse.

Rev Pasteur Jean Sibomana ariko, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru iby’amakosa yatumye afatirwa ibihano ndetse n’iby’uko yaguwe gitumo asambana agahita agerageza kwiyahura, yanze kugira icyo abivugaho. Mu magambo macye ati: "Yarahagaritswe gusa nta kindi nakubwira".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 57
uk Kuya 27-01-2017

Munyamakuru, rwose mugerageze gukoresha amagambo y’ikinyarwanda, mu mwanya wayo. urugero : gusambana n’umugore utari uwe ! None se hari umugabo usambana n’umugore we.

uk Kuya 27-01-2017

Birashoboka ko uyu mu pasitori ari ubwa mbere yari aguye muri iki cyaha, muri we yabonye igihano yakwiha ari ukuva ku isi agahunga amaso y’abantu, barimo n’abo yarabere

nina Kuya 27-06-2016

Turi muminsi yimperuka ibi byose bigomba gusohora

Nziraguseswa Robert Kuya 9-06-2016

Icyaha yakoze nuko yashatse kwiyahura naho ubundi nibisanzwe

gatashya Kuya 4-06-2016

Umukiranutsi wanjye naho yagwa ntabwo azarambarara

habineza Kuya 4-06-2016

Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo
mushumba safali hagara kigabo urwane intambara nziza.Imana iragukunda kandi igufiteho umugambi mwiza.soma zaburi nindirimbo usubizwemo imbaraga.natwe turagusengera

-xxxx- Kuya 2-06-2016

Gusa uyu pastor namenye ko Imana imukunda kdi imufiteho umugambi,mama pasteri nawe azige kutamena ibanga ryurugo ndetse yongere yigishwe kubabarira Yesu aracyicaye Ku ntrbe yimbabazi arko ababegereye nitorero nibababe hafi cyane.

vivine Kuya 2-06-2016

Imana ishobora byose iragukunda humura ntugipfuye kd uhumure

vivine Kuya 2-06-2016

Imana ishobora byose iragukunda humura ntugipfuye kd uhumure

christian Kuya 2-06-2016

Mushumba komerera mumwami ihutire kwegera Imana wirinde numva amagambo ahubwo ukuremo isomo kubwibyo ihangane gusa bishobotse wampaye number yawe kuriyi number 0787365693 kuko njye ndagukeneye byumwihariko urakoze

Peter Kuya 2-06-2016

Yakoze icyaha asanga madame we aramwaturira ngo amusengere,nyuma madame ananirwa kubyakira,abishyira hanze.

Umuhoza Joselyne Kuya 2-06-2016

Kuba Yakoze Icyaha Ntabwo Yaciye Inka Amabere Ahubwo Ikosa Nuko Yakwanga Kwihana Naho Byaba Bitukura Imana Iracyicaye Kuntebe Yimbabazi.

Enock Kuya 2-06-2016

Nta cyaha kitababrirwa nicyo Yesu yaziye ,akaunda umunyabyaha ariko akanga icyaha ubwo na pasiteri aramukunda

sheregi Kuya 2-06-2016

Intoki zose zamutunze intoki zose mu maso, nazo nizirebe kwanza mbere ko zitunga pasteur urutoki .pasteur, ntambaraga nububasha mfite bwo kuguciraho iteka. Senga imana irakubabarira.

christian Kuya 31-05-2016

Ihangane nangwa nawe urafashwe Wenda urihana ntuzanasubira
Arikoooooooo
Nibaceceke none niwowe ejo nundi gusa imana nziza ihutire kwiyunga nashobuja waguhamagaye

Nzabona Claude Kuya 31-05-2016

Andika Igitekerezo cyawe hano Reka rero mbabwire mwese twese uwiteka atugendereye ntibyatubere byiza kuko dawidi niwe wavuze ngo mubyaha niho mama yambyariye so rero twese ntamukiranutsi numwe ubaho sibye imbabazi z.Imana nizo zitubeshaho kd uwuvuze ko ntacyaha akora aba yise Imana inyabinyoma

Ruth umutoni Kuya 31-05-2016

Yoo pole mukoziwimana nawagutera ibuye imana iragukunda Kandi igufiteho umugambi ukomeye the bible says Dat my people perish be coz they luck wisdom do not judge anyone be coz the judgement is for the Lord and the bible again says in John Dat whosoever says Dat am not a sinner Dat person calls our God lier soo pizzz stop judging ur brother we are all sinners okey

TH Kuya 31-05-2016

Ibyiringiro!!! Ibiti Byose Bitemwe Se Niko Ishibuka?

nzaramba Kuya 31-05-2016

Yego wakoze icyaha ariko siho isi irangiriye kandi ntacyaha kitababarirwa

nzaramba Kuya 31-05-2016

Yego wakoze icyaha ariko siho isi irangiriye kandi ntacyaha kitababarirwa

Phillipe Kuya 31-05-2016

Uwo mupasiteri Imana iramukunda change,yanze ko apfira mu by aha,abamuzi mumwegere mumuganize ,ave mu kimwaro,ajye imbere y itorero yihane,yemere ace bugufi asabe imbabazi Imana ,itorero,n umugore we ndetse n umugabo yasambanyirije umugore!Imana ni inyembabazi iramubabarira kandi umurimo w Imana uzongera ukorerwe muri we
Yibuke Dawidi ko yasambanyije umugore wa Uliya ,agerekaho no kwica Uliya ,ariko yasabye Imana imbabazi iramubabarira
Turafatanya kumusengera

Charles Kuya 31-05-2016

Ntacyo yakoze nawe utakora. Niyo mpamvu Yesu yaje. Twese turi babi niyo mpamvu dukeneye ubuntu. Abefeso 2:8-9
Kuba wowe utavugwa si uko uri igitangaza. Umuzi wese amwegere amuganirize aticwa n’agahinda. Satani niwe wamugiriye iriya nama yo kwiyahura. Azanshake muganirize. 0788648836

Charles Kuya 31-05-2016

Ntacyo yakoze nawe utakora. Niyo mpamvu Yesu yaje. Twese turi babi niyo mpamvu dukeneye ubuntu. Abefeso 2:8-9
Kuba wowe utavugwa si uko uri igitangaza. Umuzi wese amwegere amuganirize aticwa n’agahinda. Satani niwe wamugiriye iriya nama yo kwiyahura. Azanshake muganirize. 0788648836

EMMANUEL Kuya 31-05-2016

Imana ishimwe kuba atarapfuye buriya nicyerekanako Ikimufiteho umugambi

Modise Kuya 31-05-2016

Bibliya iravuga ngo ibihembo byibyaha nurupfu. Paulo yashatse kukubwira ko ingororano zicyaha ari urupfu. Twe tubasha kubifata uko twishakiye ariko se wicyaha mugihe umwemerereye kugukoresha ibyo ashaka kugukorera ashobora ku kumira bunguri kuko abatifuza ko umuva munzara. Iki akaba aricyo yaraoreye uyumusambanyi kuko yabaye umwanzi we igihe kirerekire, amucunaguza, amusebya, amwandagaza, amukoza isoni, nawe rero yamwituye kumumanika mu mugozi ngo amushyire kugahinga kayihande. Uge utinya icyaha kuko utarebye neza wakigwamo.

Modise Kuya 31-05-2016

Bibliya iravuga ngo ibihembo byibyaha nurupfu. Paulo yashatse kukubwira ko ingororano zicyaha ari urupfu. Twe tubasha kubifata uko twishakiye ariko se wicyaha mugihe umwemerereye kugukoresha ibyo ashaka kugukorera ashobora ku kumira bunguri kuko abatifuza ko umuva munzara. Iki akaba aricyo yaraoreye uyumusambanyi kuko yabaye umwanzi we igihe kirerekire, amucunaguza, amusebya, amwandagaza, amukoza isoni, nawe rero yamwituye kumumanika mu mugozi ngo amushyire kugahinga kayihande. Uge utinya icyaha kuko utarebye neza wakigwamo.

kj Kuya 31-05-2016

Fg nakunze igitekerezo cyawe imana iguhumugisha.
kuri mwenedata waguye mucyaha haracyari ibyiringiro ubwo utapfuye haguruka yesu aracyagufiteho umugambi mwiza ADEPR yaguhagaritse ariko yesu we aracyagufiteho umugambi nubundi ntiyagukunze abitewe nimirimo yawe urukundo rwe ntirufite condition.
mwebwe bagaratiya mumucirira urubanza ninde wabatumye guca imanza? niba mutagira amatwi yumwuka nimurebere kubasirikare bisi iyo arasiwe kurugamba baheka inkomere bakajya kuyivuza ejo agakira akaruka kurugamba.
ikindi mwamenya nuko satani adashobora kukurwanya kandi ntacyo umutwaye kubarero utaraswa bivuzeko ntarugamba uriho. uwanesheje niyesu wenyine ninawe gukiranuka kwacu.

fg Kuya 31-05-2016

yooooo!!!!!! mbega gusa turacyarwana ntituraragiza urugamba kd iyo umuntu akirwana birashoboka gutsirwa.gusa haracyari amahirwe kuko imana yamurinze urupfu imubabarire.namwe mumuciraho iteka ndababwirako biriye ntawe bitabaho kuko satani ariho aracyakora ntituragera aho satani atarasa ibyambi! naho Adepr simbona imamvu muyikome kuko namwe ubwanyu mumatorero yanyu mubamo murabiziko abanyabyaha ntaho bataba so Adepr siyo yamutumye gukora biriya.

Aimable Kuya 31-05-2016

Ibyabaye kuri mwene data ni isomo kuri twebwe twese, mumusabire imbabazi ku Mana mubikuye ku mutima kdi mu rukundo rwinshi,maze musabe Imana ngo imuhe imbaraga zo kutazabisubira. Natwe kdi tube maso tumenye ko ntawe Satani atinya kdi nta nuwo atageraho!

Kabera Etienne Kuya 31-05-2016

Bantu!ntitugacirane imanza!jye simba muri adpr!ariko mwikwibasira itorero!si adpr yasambanye numu pasteur wayo!kdi mumenye ngo twambaye umubiri!intungane kuriyi si nimutere amabuye!

Kabera Etienne Kuya 31-05-2016

Bantu!ntitugacirane imanza!jye simba muri adpr!ariko mwikwibasira itorero!si adpr yasambanye numu pasteur wayo!kdi mumenye ngo twambaye umubiri!intungane kuriyi si nimutere amabuye!

thamy Kuya 31-05-2016

lmana ishimwe ubwo atapfuye .Imana iracyamufiteho umugambi mwiza .jye sinsengera muri ADEPER ariko tujye twirinda guca imanza kuko ntabwo ari adeper yakoze icyaha.ikindi kandi uriya nawe ni umuntu kdi ntiturajyera aho satani atarasa imyambi.ikindi pastor ashime Imana ko atapfuye kuko ubu yongerewe amahirwe yo kongera gusaba imbabazi naho ubundi yarikuba yararuhiye ubusa.

Prosper Kuya 31-05-2016

Ni ugukizwa neza naho ubundi haraza guca uwambaye!!

java Kuya 31-05-2016

Hari aho yasuye maze arabataranga ngo bafite u rusengero rwubakishijwe amabati ashaje, kd ntiyabasigira na 5000f yo gutangiza umushinga wo kuvugurura. Nubu nicyo bakimwibukiraho.

Munyaneza Yyyxx-.,. Kuya 31-05-2016

Erega Adepr Yitonde Yaranyaswe Kandi Izira Kwiyemera Ugasanga Barakubwirango Haguruka Wihane Kandi Ubikubwira Niwe Munyamatiku. Ngenzi Abakobwa Batwaye Amada Babeshyango Bagiye Kurara Mumasengesho Murusengero (NB Nange Uvuze Ibi Ndi Uwo Muri Adepr Byose Biba Ndeba)

Kuri Kuya 31-05-2016

Ninde se utagira intege nke? Kwiyahura nabwo kuri we yumvaga bimurenze ikindi si ibintu yamenyereye yenda! Rero mureke kwikorera ADEPR, umuntu wese ni umuntu mujye mworoshya ubuzima ahubwo mukundane! Murakoze!

k.bati Kuya 30-05-2016

Gusa ndababaye safari !!!! Gusa Data nakubabarire waba wararuhiye iki MANA uge uturengera pee.

Jean Kuya 30-05-2016

Komera rata muvandi.. utarabikoze nagutere ibuye! Niwihana humura Imana yagukijije urupfu irakubabarira nibindi. Humura siwowe wambere icyakora ufate icyemezo cyo kutazasubira. Ijuru riracyagukingukiye igihe cyose ugarutse! Imana nikubabarire!

ibishuko Kuya 30-05-2016

uyu safari yakabyaga avuga ko akiranuka mugerageza kugenda buhoro kuko iyihuse yabyaye ibihumye. Ariko se kwiyahura bimaze iki? njye sinemera ko iriya photo ya revera Sibomana ariyo yakagombye kugaragara bwa mbere ahubwo iya nyiri cyaaha niyo yakagombye kugaragara bikisorwe

Byararangiye Kuya 30-05-2016

Birababaje kubona abashyigikira ubusambanyi. bagashyigikira ingirwa pastor isoma Bibiliya aho Imana yanga urumuka ubusambanyi. Shitani yigaruriye isi neza ariko aribeshya kuko ari hafi gukurwa kwisi nabakozi bayo bose. Abicanyi, abasambanyi nibindi bibi byose!

henriety Kuya 30-05-2016

Yeeeee weee abantu mwishushanya muragaragaye cyane cyane ADEPER

Sam kaka Kuya 30-05-2016

Imana ikubabarire muvandi mwe.nanjye nd umunyabyaha imana imbabarire,

deborah nkunzi Kuya 30-05-2016

Andika Igitekerezo cyawe hano.
mumurekeraho rwose kuko ngo ufashwe niwe gisambo!!! nonese ko aruko agize ibyago agafatwa abo bamufashe bo babikora gake?? erega nubwo mwamuhagaritse naba nawe.umunsi we wa40 wageze namwe uzabagerana!!! adepr baxiko aribo basenga bonyibe jdu badakoribyaha..bigsye imvugo ngo amacaci church;none singshi nabi baguye ku karubanda.Imana ni serieux rero iberetseki mutazongera gucimanza

DAVID Kuya 30-05-2016

Bazajya babeshya ngo bari kutwigishiza abagore nabana kdi babajyanye kubasambanya umugore wanjye nabana banjye ntibazongere kuva aha nubundi igihe nabashakiraga sinababonaga.

byiringiro daniel Kuya 30-05-2016

rwose birababaje cyane kandi biranasebeje ariko ntiyihebe ngo satani agumye kumurwanya nashikame bibaho pe

philos Kuya 30-05-2016

Ahubwo se Paster reka nkubaze ubwo kwiyahura nibwo warurangije iibazo? reka ububwa bana Gusambana no ku bwa Yezu cyangwa Yesu byarakorwaga si wowe wambere sinawe wanyuma abaguhagaritse nabo si shyashya ubapimye ugashyira Video yabo ahagaragara wasanga bakurusha kubikora cyangwa akaba ari nabo bakugambaniye bagutega umugore ngo ukund ugwe mugishuko. nuko warujyanye nubugingo bwawe humura Yesu arakubabarir ntiyababariye bake. ikindi kandi igihe wamukoreye ubu sibwo yari kugukuraho amaboko kubera kurya ituru.

Rwose ntuzongere gutekereza kwiyahura nibibi cyane ukuntu mwiyemera abo muri ADEPR buriya ntibari no kuguherekesha amasengesho iyo uramuka upfuye!!!!!!!!!!!!!!! Kwiyahura bibi muzehe we

Gakire Kuya 30-05-2016

Yesu aravuga ngo utarabikora amutere amabuye?bose baranuma kuko umutima njyanama wa buli muntu wahise umwereka ko yabikoze nuwo babikoranye naho yabikoreye maze bose habura uwamutera ibuye.
Nibyiza ko bamuhagaritse kdi abandi bamenye neza ko Imana yanga cyane icyaha cyakorewe mu mubiri wumuntu.ariko muli byose ninyembabazi

peter Kuya 30-05-2016

asebeje adpr kweli abo bapast bo gutukisha izina ry,imana ntabodushaka.Aho kugirango batubere urugero rwiza ,nibo bari kutugusha,nibatihana haa!!!

Sara Kuya 30-05-2016

Imana imubabarre kandi yature kuko ari I Nyambabazi impuhwe zayo ziba hafi.

simon Kuya 30-05-2016

ntimumuseke nawe ni umuntu

Gilbert Kuya 30-05-2016

Umushumba nawe ni umuntu nka abandi, kdi icyaha yakoze ntawe utagikora, twese Turi abanya byaha. Tureke kumucira urubanza.

Gilbert Kuya 30-05-2016

Umushumba nawe ni umuntu nka abandi, kdi icyaha yakoze ntawe utagikora, twese Turi abanya byaha. Tureke kumucira urubanza.

aime Kuya 30-05-2016

Imana idutabare arik nta munyentwari muri uru rugendo kd satani ahera ruhande ntatoranya.ugihagaze yirinde atagwa kid biroroshye mugihe wahaye sataniurwaho

wiwi Kuya 30-05-2016

Nabandi bararye bari menge kuko gusenga bikunkumura ntibica Kamere.

Ishimwe Theddy Kuya 30-05-2016

Andika Igitekerezo cyawe hano. Imana Imubabarire Kuko Nawe Siwe Nirari Yagize.

byaaaa Kuya 30-05-2016

ajye abavuza

Alvez Bruno Kuya 30-05-2016

hahahahahahha..... ibaze gufatwa usambana uri umushumba kweri... Imana idutabare nta kindi... gusa kwiyoberanya Imana ibitubabarire.... Imana iramutabaje rwose...

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...