konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuramyi Jado Sinza agiye kumurika album yise ‘Nabaho’ mu gitaramo gikomeye

Umuramyi Jado Sinza agiye kumurika album yise ‘Nabaho’ mu gitaramo gikomeye
2-11-2017 saa 15:11' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 702 | Ibitekerezo

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, ari gutegura igitaramo gikomeye azanamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Nabaho’ kizaba ku cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo uyu mwaka.

Uyu muhanzi Jado Sinza ukizamuka album ye ya mbere, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Nabaho’ ari nayo yitiriye iyi album izaba igizwe n’indirimbo 10.

Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abaririmbyi ku giti cyabo ndetse n’amakorali aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Bosco Nshuti,New Melody ,na Siloam Choir n’abandi batandukanye, mu gihe ijambo ry’Imana rizigishwa na Pasiteri Claude Rudasingwa.

Jado Sinza avuga ko azakora igitaramo cy’amateka ngo kuko yariteguye bihagije kandi n’abahanzi bazafatanya nawe imyiteguro bayigeze kure dore ko bose bazaririmba mu buryo bwa live kugira ngo abazitabira bose bazatahe bafashijwe.

Iki gitaramo kizabera ku Gisozi kuri Dove Hotel Kigali, ku ya 5 Ugushyingo 2017 kuva saa cyenda z’umugoroba, aho kucyinjiramo bizaba ari ubuntu kuri buri wese uzaba yitabiriye.

Jado Sinza wari usanwe aririmba muri Korali Siloamu no mu itsinda rya New Melody yatangiye urugendo rwo kuririmba ku giti cye muri uyu mwaka aho yanafashe umwanzuro kumurika album ye ya mbere ibintu yifuzaga kuva akiri umwana muto.

Jado Sinza yiteguye gukora igitaramo cy’amateka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...