konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuramyi ukomeye cyane muri Afurika ‘ZAZA’ yaje mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yatumiwemo

Umuramyi  ukomeye cyane muri Afurika ‘ZAZA’ yaje mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yatumiwemo
10-11-2017 saa 13:38' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1750 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi ukomeye cyane ku mugabane wa Afurika mu ndirimbo zo kuramya no guhibaza Imana witwa Zaza wo muri Afurika y’Epfo, yasesekaye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, aho aje mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Umunyamateka’ cyateguwe n’umuramyi w’umunyarwanda witwa Billy.

Uyu muhanzikazi ZAZA Mokhethi ijwi cyane ku izima rya Zaza yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimmo n’iyitwa Calvary yagiye inasubirwamo cyane n’abanyarwanda, yavuye muri Afurika y’Epfo aherekejwe n’umugabo we witwa Mokhethi.

ZAZA Mokhethi wageze bwa mbere mu gihugu cy’u Rwanda, yaje ku butumire bw’umuhanzi Billy, mu gitaramo cyo kumurika album ye nshya yise ‘Umunyamateka’ kizabera muri Kigali Selena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20, ibihumbi 10 ndetse na 5000 mu myanya isanzwe.

Uyu mugore amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Yakuriye mu itorero Naledi Apostolic Faith Mission ku buyobozi bwa Rev Frank Chikane. Muri 2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi.

Zaza umubyeyi w’abana 3 , amaze gukora album nyinshi kandi zagiye zikundwa cyane ku rwego mpuzamahanga, harimo nka Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You n’izindi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru akigera mu Rwanda, Zaza yavuzeko yanezerewe cyane kugera mu Rwanda aho yiteguye kuzataramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abakunzi be b’abanyarwanda by’umwihariko ku buryo buri wese azataha yanyuzwe.

Yanavuze ko mu byamuzanye mu Rwanda nk’umuririmbyi w’umuramyi harimo no gufasha Billy wamutumiye mu gitaramo cye cyo kumurika album ’Umunyabitangaza’ ndetse akaba yanamufasha kuzamuka no gukuza impano ye ikambuka imipaka ikagera hirya no hino ku Isi.

Yagize ati "Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, natumiwe n’umuvandimwe Billy duhuriye ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo yantumiraga nahise ntangira gushaka amakuru ku Rwanda nk’igihugu nari ntarageramo. Nkunda gufata abakiri bato ukuboko tukagendana, ubwo yambwiraga kuza kumutera ingabo mu bitugu mu gikorwa cyo kumurika album ’Umunyabitangaza’ nahise mwumva kuko nari namaze kubona ko ari umuhanzi ukizamuka."

Umuhanzi Billy watumiye Zaza mu gitaramo cye cyo kumurika album ye, yavuze ko kumutumira muri iki gitaramo ari uko yari asanzwe amukunda cyane ndetse ngo akaba akunze gukoresha indirimbo ze mu kuramya no guhimbaza Imana .

Igitaramo Billy yatumiyemo Zaza, azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo; Tonzi, Ben&Chance ndetse na Brian Blessed.

JPEG - 101.6 kb

REBA HANO CALVARY YA ZAZA UGIYE GUTARAMIRA ABANYARWANDA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...