konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Kigali: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka
28-11-2017 saa 18:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5594 | Ibitekerezo 3

Inzu y’umuturage witwa Rugambwa George wo mu mudugudu wa Rindiro akagali ka Kibagabaga mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka ntibaramuramo n’ikintu na kimwe.

Iyi nkongi yafashe iyi nzu mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017, nta muntu n’umwe wo muri urwo rugo wari uhari, abaturanyi akaba aribo bagerageje gutabara ngo bazimye ariko bikaba iby’ubusa kugeza ubwo inzego za Polisi zahageze zisanga inzu yakongotse n’ibirimo byose.

Abaturanyi b’uru rugo rwahiye bavuze ko babanje kumva ikintu giturika hanyuma batangira kubona ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere mu nzu, bakaba bakeka ko bishoboka ko hari ikintu bene urugo bari basize bacometse ku muriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatangarije ukwezi.com ko nabo batabajwe bitinze kuko bagezeyo basanga inzu yahiye yakongotse ku buryo nta kintu na kimwe babashije kurokoramo.

Yagize ati " Twasanze inzu yahiye yakongotse ku buryo nta kintu na kimwe cyabashije kuvanwamo kuko ba nyir’ubwite batari bahari ndetse n’umukozi wakabaye kuba ahari bari bamutumye [....] Byamenyekanye bitinze kuko nta muntu wari uhari, abaturage bashatse uburyo batabara biragorana kuko hari hafunze."

SP Hitayezu yavuze ko nta muntu waguye cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka. Yanakomeje avuga ko ikigiye gukorwa ari ugukora iperereza hifashishijwe inzego z’ibanze z’aho hafi ngo kuko byabaye ba ny’ir’ubwite badahari.

SP Hitayezu kandi yavuze ko hataramenyekana ingano y’ibyangirikiye muri iyi mpanuka ngo kuko ubwo yadutangarizaga aya makuru ba nyir’inzu bari batarahagera.


Inzu yafashwe n’inkongi irashya bikomeye ntihakurwamo n’ikintu na kimwe

JPEG - 81.4 kb

Abaturage batabaye ariko biba iby’ubusa

JPEG - 91.1 kb

Abantu bari benshi ndetse na polisi yahageze isanga inzu n’ibyari birimo byose byabaye umuyonga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
PHILBERT Kuya 30-11-2017

BIHANGANE

assurance Kuya 29-11-2017

George mwihangane #GUSA nakangurira abantu gufata ACCIDENT INCENDIE kuko ntabwo ihenda pe#abazicyeneye mumbwire

dada Kuya 29-11-2017

Oooh,pole Sana birababaje kandi bakeneye ubufasha

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...