konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umupfumu Rutangarwamaboko yakoze ubukwe budasanzwe benshi barumirwa - AMAFOTO

Umupfumu Rutangarwamaboko yakoze ubukwe budasanzwe benshi barumirwa - AMAFOTO
31-07-2017 saa 08:41' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 26452 | Ibitekerezo 10

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, nibwo umupfumu, muganga Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yakoze ubukwe bwe na Umwali Umuziranenge Sana Cynthia, mu birori bidasanzwe byari byiganjemo imihango ya Kinyarwanda y’umwimerere nk’uko byagenze mu mihango yo gusaba no gukwa yabaye mbere.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, nibwo umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga na Umwali Umuziranenge Sana Cynthia bashyingiranwe hakurikijwe inzira y’ubuzima bushingiye ku muco, byerekana neza uko byahoze mu muco nyarwanda. Ibi birori byabereye mu Bibungo bya Mukinga mu kibuga cy’umupira i Nyamurasa ho mu karere ka Kamonyi, ku gasozi Rutangarwamaboko avukaho ari naho habereye ibirori nyirizina byo gucyuza ubukwe.

Mu dushya twinshi twaranze ubu bukwe, harimo kuba Umugeni Umwali Umuziranenge Sana Cynthia yari afite amasunzu nk’uko cyera byahoze, akaba kandi yarahetswe mu ngobyi aho kujyanwa mu modoka nk’uko bikorwa ubu. Mu gihe abo muri iki gihe bakoresha umutsima wa kizungu (gateau) mu kwakira abashyitsi, muri ubu bukwe ho bakoresheje umutsima w’amasaka uzwi nka Rukacarara, Abatashye ubukwe kandi bagaburiwe muri rusange andi mafunguro gakondo abanyarwanda bo hambere baryaga, agaburwa mu bikoresho gakondo ndetse asomezwa n’ibyo kunywa bya gakondo.

Ahabereye ubukwe naho kimwe n’ibindi byinshi byakoreshejwe mu bukwe, byari ibya kinyarwanda kandi byari bibereye ijisho kuburyo buri wese wari watashye ubu bukwe yarangajwe cyane nabwo.

Aba bombi bari baherutse no gukora imihango yo gusaba no gukwa nayo yatunguye benshi. Muri iyo mihango yabaye tariki 16 Nyakanga, Rutangarwamaboko ubwe ntiyigeze akandagira muri ibi birori bye byo gusaba no gukwa, ndetse n’umugeni we Umwali Umuziranenge Sana Cynthia, ntawigeze amuca iryera n’ubwo gusaba no gukwa byabereye iwabo, bivuga ko ubukwe bwo gusaba no gukwa bwari ubw’imiryango gusa ariko nabwo si yose kuko nk’ababyeyi ba Rutangarwamaboko ntibigeze bahakandagira.

SOMA INKURU BIJYANYE HANO:Umupfumu Rutangarwamaboko yasabye aranakwa, mu bukwe butarimo abageni - Amafoto


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Byaruhanga Kuya 2-08-2017

Mbega ibintu byiza ndabikunze kandiiiii mbese sinabona uko mbivuga umugeni mwiiiiiza umugabo nyamugabo(rasta live up)

nana Kuya 1-08-2017

mbega umugeni mwiza ahubwose abakobwa nkabariya babaho kweri ubwitonzi umubiri naturere abatora bamiss KBS ntimuzi gushishoza asekaneza

nana Kuya 1-08-2017

mbega umugeni mwiza ahubwose abakobwa nkabariya babaho kweri ubwitonzi umubiri naturere abatora bamiss KBS ntimuzi gushishoza asekaneza

Sindikubwabo Thacien Kuya 31-07-2017

Nibyiza Cyane umucyo nyarwanda ntugacike

dada Kuya 31-07-2017

Ubukwe bwiza cyane mumuco nyarwanda.umupfumu yatwemeje dore Ko afite mumugeni mwiza.urugo ruhire

Manzina Kuya 31-07-2017

Mbona abanyarwanda bararindagiye mumutwe, none se ko aba yokoze ngo ibyo yita ko abandi badakora, nyuma agashyiraho n’agatimba gatwikira umugeni ibyo mumutwe haba ari hazima koko? Abanyarwanda nidushaka tuzabyemere twararangiye mumutwe.

muganza Kuya 31-07-2017

Mwongeye kwirirwa banditsi b’iyi nkuru? None se uyu mwita umupfumu nawe iri zina mumuha yaba aryemera cyangwa gupfumura byemewe mu Rwanda?

shuwa diru Kuya 31-07-2017

Umva ntibishoboka ko byose byaba kinyarwanda ariko transport na reception birahendutse pe. Reba iriya buffet ukuntu ihendutse. Dusubire ku muco nibwo ubukwe butazaduhenda.

Jimmy Kuya 31-07-2017

Uyu Rutangarwamaboko mukuriye ingofero pe. Ibintu bye bigaragara ko yabiteguye mu buryo bw’umwihariko bitandukanye n’ibyubu. Ndibwira ko bikunze n’abatarabashije kuhagerabazatwereka tukiheraijisho uko kera ubukwe bwabaga bumeze n’ubwo bitaba 100% ku 100% kuko umuco ukura. Congrats Rutanga weee

Richard Kuya 31-07-2017

HE azakugire minister w’umuco nibura wakwigisha abantu bakagarukana umuco

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...