konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abakundana bagufi kurusha abandi ku isi, bibereye mu buryohe bw’urukundo - Amafoto

Abakundana bagufi kurusha abandi ku isi, bibereye mu buryohe bw’urukundo - Amafoto
11-06-2016 saa 07:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13523 | Ibitekerezo 9

Paulo Gabriel da Silva Barros n’umukunzi we Katyucia Hoshino, nibo bakundana (Couple) bagufi kurusha abandi bose ku isi. Paulo Gabriel da Silva Barros afite uburebure bwa sentimetero 88 mu gihe umukunzi we Katyucia Hoshino we afite uburebure bwa sentimetero 89, bakaba bashimangira iby’uburyohe bw’urukundo rwabo.

Uyu mugabo n’umugore we ni abo mu gihugu cya Brazil, bakaba barahuriye ku mbuga nkoranyambaga mu myaka 10 ishize, batangira kujya baganira kugeza ubwo baje gukundana bikagera no ku gitekerezo cyo kubana n’ubwo batarakora ubukwe. Paulo w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko akibona Hoshino yamubonyemo umukobwa w’igitangaza agahita amukunda.

Nyamara ibi siko byari bimeze kuri Katyucia Hoshino w’imyaka 26 y’amavuko, kuko akimubona yabanje kumukumira akamukura mu bemerewe kumuvugisha ku mbuga nkoranyambaga (block). Yagize ati: "Ubwa mbere ntangira kuvugana na Paulo, numvaga antesha umutwe."

Paulo ukora akazi k’ubunyamabanga mu by’amategeko, avuga ko Hoshino yamukekagaho kuba umusore w’inteshamutwe washakaga kumukwena, nyamara yari yaramwikundiye by’ukuri. Nyuma y’umwaka n’igice, Hoshino yaje gukura Paulo mu batemerewe kuvugana nawe, bituma bongera kugirana ibiganiro ndetse umusore aza kugenda ibirometero 300 agiye iwabo w’umukobwa mu mujyi witwa Londrina.

Paulo avuga ko akimubona, yasanze ari umukobwa w’uburanga n’imico myiza. Kuva ubwo batangiye gukundana, ndetse nyuma y’imyaka ine batangira kubana. Ku mukobwa, bwari ubwa mbere yinjiye mu rukundo. Hoshino ati: "Bwari ubwa mbere nkundanye n’umusore, Paulo niwe mukunzi wa mbere nagize, niwe wambereye byose."

Ubu aba bombi ni umugore n’umugabo, babanye neza kandi bavuga ko gushyira hamwe mu rugo rwabo ari byo bikomeza umubano wabo. Paulo afite imodoka yahinduwe mu buryo bumwemerera kuyitwara n’ubwo ari mugufi, mu gihe Hoshino nawe afite salo y’ubwiza nayo yahinduwe kugirango bijyanye n’ubugufi bwe.

Imodoka ye imbere yarahinduye kuburyo ubugufi bwe bumwemerera kuyitwara.

Hoshino nawe abasha gutunganya imisatsi y’abagore n’ubwo ari mugufi.

Paulo Gabriel da Silva, ubu afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora umujyi batuyemo wa Itapeva kandi yizeye ko azatsinda akawubera Meya.

Umugore yivugira ko yitomboreye umugabo bashyira hamwe, umwumva kandi akamwihanganira. Agira ati: "Ikintu cya mbere mushimira, ni uburyo yicisha bugufi. Tujya twicara tukaganira ku by’urukundo rwacu, haba hari ikibazo tukagishakira umuti. Ndabizi ngira kamere mbi, ndakara nabi, kubana nanjye ntabwo byoroshye ariko Paulo aranyumva kandi akanyihanganira, nicyo kintu kidasanzwe mukundira. Dukunda cyane gusangira no kuryamana, ni ibintu twishimanamo cyane."

Paulo na Hoshino, bavuga ko ubugufi bwabo bubabangamira mu bijyanye no gukoresha ibyuma babikuzaho amafaranga (ATM), kujya mu bwogero rusange no kujya ku meza y’amaresitora, kuko basanga akenshi bibasumba. Gufungura amadirishya n’inzugi nabyo bibabera imbogamizi, ibi bikiyongera ku kuba hari abantu babaseka bakabaha urw’amenyo n’iyo bagendana mu muhanda, ariko ibyo bakaba barabyakiriye bakabimenyera.

Bavuga kandi ko bateganya kubyarana, n’ubwo bafite ubwoba ko ingano y’umugore ishobora kuzaba ikibazo mu gutwita kwe. Bateganya kandi gukora ubukwe bakabana byemewe n’amategeko, kandi mu gihe baramuka batanabyaranye, bavuga ko bitazababuza kwishimana.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
shingiro fils Kuya 28-07-2016

imana niyonkuru

shingiro fils Kuya 28-07-2016

imana niyonkuru

Angelique Kuya 23-07-2016

Ntankweto ibura iyayo

Angelique Kuya 23-07-2016

Ntankweto ibura iyayo

Angelique Kuya 23-07-2016

Imana niyo izi ibyikora burya ntankweto ibura iyayo kimwe nuko Imana yamukohereza umusumba cyane

Meillapeterson Kuya 22-06-2016

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
mbega urukundo hhhhhh
barashimishiije kbsn

Meillapeterson Kuya 22-06-2016

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
mbega urukundo hhhhhh
barashimishiije kbsn

uweragrace Kuya 14-06-2016

Yooo Ndabikundiyeee

R.Kelly Kuya 11-06-2016

Hahhhhhh! mbega mbega uru love burya nihatari

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
Magic Pictures
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA