Ku myaka 13, uyu mwana akoresha umubiri we ibyo benshi batakwiyumvisha - Amafoto

Chief Editor | 21-06-2016
Ku myaka 13, uyu mwana akoresha umubiri we ibyo benshi batakwiyumvisha - Amafoto

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 witwa Aditya Kumar Jandum, amaze kuba icyamamare mu gihugu cy’u Buhinde no hirya no hino ku isi kubera imiterere y’umubiri we, dore ko ashobora gukoresha ingingo z’umubiri we imyitozo benshi bafata nk’idashoboka.

Kugeza ubu, Aditya Kumar Jandum ukomoka mu Burusiya, yatangaje ababyeyi be n’inshuti n’abaturanyi, akaba anashaka kumurika impano Imana yamuhaye akandikwa mu gitabo cy’uduhigo kizwi nka Guinness World Records.

Aditya Kumar Jandum, afashwa buri munsi mu myitozo y’umubiri we na Mangesh Kopker umaze imyaka myinshi amutoza. Uburyo umubiri we wari ugororotse akiri muto, byatumye ababyeyi be bamushakira umutoza ngo akomeze guteza imbere iyo mpano Imana yamwihereye.










KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI