Menya uko wakoresha icyarimwe nimero ebyiri kuri Whatsapp muri telefone imwe

Chief Editor | 5-07-2016
Menya uko wakoresha icyarimwe nimero ebyiri kuri Whatsapp muri telefone imwe

Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, ninako abahanga mu ikoranabuhanga bagenda bashaka uburyo bwo kuryorohereza abarikoresha. Urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, narwo rugenda rurushaho kuryohera abarukoresha. Ubu noneho, telefone yawe imwe ushobora kuyikoreshaho nimero ebyiri za whatsapp icyarimwe.

Urubuga rwanyu Ukwezi.com, rwiyemeje kuzajya rubagezaho amakuru atandukanye y’ikoranabuhanga, buri wese icyo akeneye kumenya akaba ashobora kutwandikira tukabimushakira.

Ku bifuza kumenya uburyo wakoresha nimero ebyiri za telefone zikagira whatsapp zikoreshwa icyarimwe muri telefone imwe, uyu ni umwanya wabo. Icyo usabwa ni ukuba gusa ufite ’Smartphone’ isanzwe ikoresha whatsapp.

Kugirango wongeremo nimero ya kabiri uzajya ukoreshaho whatsapp, urasabwa gusa kujya muri ’Play Store’ ushakemo application yitwa ’Parallel Space’ uyishyire muri telefone yawe, nuyinjiramo urahita ubonamo indi whatsapp itari iyo usanzwe ukoresha, ushyiremo nimero wifuza kujya uyikoreshaho ariko birasaba ko iyo nimero yindi iba iri mu yindi telefone iyo ari yo yose, n’iyo itaba ikoresha internet, kuko icyo bahita bakoherereza mu butumwa bugufi ari kode (code) ushyira muri ya whatsapp, bikaba birakemutse.

Whatsapp ya mbere uzajya uyijyamo uciye ahasanzwe ariko iyo ya kabiri bizajya bigusaba kujya muri Parallel Space, ubundi ukomeze kuryoherwa. Internet ufite muri simcard waba ukoresha yose, izakoresha izo whatsapp zombi icyarimwe kandi buri whatsapp ikore ukwayo ntaho ihuriye n’indi.

Iyi nkuru yisangize n’abandi baryoherwe n’ikoranabuhanga

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI