Mu mujyi wa Kampala habereye ibirori byaranzwe n’udushya twarangaje benshi - Amafoto

Chief Editor | 2-10-2016
Mu mujyi wa Kampala habereye ibirori byaranzwe n’udushya twarangaje benshi - Amafoto

Ibirori ngarukamwaka by’umujyi wa Kampala muri Uganda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, birangwa n’udushya dutandukanye twarangaje abantu benshi muri uyu mujyi. Buri wese mu byo azi n’ibyo ashoboye bidasanzwe, yiyerekanye abandi nabo bihera ijisho.

Ni ibirori bizwi nka Kampala City Festival, birangwa no kumurika impano n’udushya abantu batandukanye baba bafite. Ibi ibuntu biba bitangaje cyane, bibera mu mujyi wa Kampala hagati.

Ababishinzwe bafunga imihanda yose yinjira mu mujyi hagati, ubundi bikabera mu mihanda nta kinyabiziga gihitamo. Moto zirimo irikoze mu buryo budasanzwe, abantu berekana impano mu myitozo ngororamubiri igaragara nk’ubufindo n’akarasisi k’abantu mu ngeri zitandukanye, nibyo byaranze ibirori byabaye kuri iki cyumweru.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI