Umunyururu yateye inda abacungagereza bane

Chief Editor | 17-06-2016
Umunyururu yateye inda abacungagereza bane

Umunyururu wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira ibyaha by’ubwicanyi agafungirwa muri gereza yo mu mujyi wa Baltimore, yabashije gutera inda abagore bane b’abacungagereza.

Uyu mugabo witwa Tavon White, yabashije gukora ibikorwa byinshi ubusanzwe bitemewe ku banyururu birimo ubucuruzi bwa magendu, ibi akaba yarabigezeho kubera ubwisanzure yahawe no kuba yari inshuti n’abagore bacunga gereza, kugeza ubwo bane muri bo abatera inda.

Nk’uko iyi nkuru dukesha edaily ikomeza ibivuga, Tavon n’itsinda ry’abo bafunganywe, babashije gucuruza ibiyobyabwenge aho bari muri gereza, bacuruza amatelefone n’inzoga z’amoko atandukanye, babasha kubona akayabo k’amafranga bakoreye ari imfungwa.

Tavon White, yakunzwe bikomeye n’abagore b’abacungagereza ndetse aryamana na benshi muri bo, bivuga ko abagiye bakorana nawe imibonano mpuzabitsina barenga bane n’ubwo abo yateye inda ari abo bane.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI