Umusaza n’umukecuru bakoze ibirori bambaye imyenda y’ubukwe baserukanye mu 1966

Chief Editor | 11-10-2016
Umusaza n’umukecuru bakoze ibirori bambaye imyenda y’ubukwe baserukanye mu 1966

Abageni bakoze agashya, bakora ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 bamaze bakoze ubukwe, ariko aho kwambara indi myenda ijyanye n’’izabukuru barimo, biyambarira imyenda y’abageni bambaye mu 1966 ubwo bakoraga ubukwe.

Carole-Ann na Jim Stanfield bo mu gihugu cy’u Bwongereza, bakoze ubukwe tariki 1 Ukwakira 1966, mu minsi ishize bakaba barizihije isabukuru y’imyaka 50 bamaze bakoze ubukwe, ariko igitangaje ni uko imyenda bambaye mu bukwe bwabo ari nayo bongeye kwambara muri ibi birori by’isabukuru.

JPEG - 183.4 kb
JPEG - 106.7 kb

Kubabona bongeye kwambara imyenda bambaye mu gihe cy’ubusore bwabo, ku munsi w’amateka bambikanaga impeta, byashimishije cyane ibitabiriye ibi birori, dore ko ubu bashaje kandi bakaba bamaze kugwiza abuzukuru n’abuzukuruza.

JPEG - 77.1 kb

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI