Umwarimukazi yakatiwe azira gusambanya umuhungu w’imyaka 16 wari umunyeshuri we

Chief Editor | 20-05-2016
Umwarimukazi yakatiwe azira gusambanya umuhungu w’imyaka 16 wari umunyeshuri we

Umwarimukazi wo mu gihugu cy’u Bwongereza usanzwe ari umugore ufite umugabo we, yakatiwe n’urukiko azira gusambana n’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko wari umunyeshuri we.

Lauren Cox w’imyaka 27 y’amavuko, yamaze amezi atandatu afitanye umubano wihariye n’umwe mu banyeshuri be, uwo akaba ari umwana w’umuhungu w’imyaka 16 gusa y’amavuko bamaze icyo gihe cyose bakorana imibonano mpuzabitsina.

Igihe cyaje kugera nyina w’uwo munyeshuri aza kubivumbura ndetse ahita atanga ikirego, maze kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2016, nyuma y’uko uyu mwarimukazi yiyemereye icyaha akanagisabira imbabazi, akatirwa n’urukiko umwaka umwe w’igifungo.

Aha Lauren Cox yari amaze gukatirwa n’urukiko, agiye mu modoka yamujyanye kuri gereza agomba kumaramo umwaka

Lauren Cox yatangiye kugirana umubano wihariye n’uyu mwana w’umuhungu mbere y’uko yuzuza imyaka 16 y’amavuko, ikindi kandi batangiye kujya bakorana imibonano mpuzabitsina mu modoka y’uyu mwarimukazi, nyuma y’amezi atandatu gusa akoze ubukwe n’umugabo we nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibivuga.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI