Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa MTN

Chief Editor | 2-05-2016
Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa MTN

Benshi muramvuma, abandi muranseka ngo nta bwenge ngira ndetse ngo n’imitekerereze yanjye iri hasi, umuntu wese ugaragaje ubuswa n’ubwenge bucye mukamwita izina ryanjye Joriji, ariko mbona murengera, wa mugani ngo utazi ubwenge ashima ubwe... Gusa ndashimira cyane ikinyamakuru Ukwezi.com cyanze ko mbura ijambo, kikanyemerera kujya kintambukiriza ubutumwa nta kiguzi, ubanza ahari ari uko bo babonye ibitekerezo byanjye biba bifite ishingiro. Uyu munsi ndashaka gusobanuza emutiyeni ibintu byanyobeye ndetse byambereye urujijo, gusa mbanyujijeho ubu butumwa ngo mumfashe mubungerezeyo wenda nasubizwa, njye aho bakorera iyo sinahamenya. Ibaruwa nandikiye umuyobozi wa emutiyeni iragira iti:

Nyakubahwa muyobozi, nako mucuruzi, mbandikiye iyi baruwa nshaka kubasobanuza ibijyanye na serivisi muduha, kandi si amakosa kuko kubaza bitera kumenya, nkomeje gukura ntabaza nazanasaza ntamenye. Ndashaka kubibariza ibijyanye na supapaka zanyu, kumwe mbese mwadushyiriyeho uburyo bwo kugura poromosiyo zo guhamagaza buri munsi. Ese mbanze mbibarize, ubundi mugira urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe? Gusa niba munabifite, ubanza ibyanyu bidahura na gato n’ibyo dufite iwacu mu mudugudu.

Ziriya supapaka zanyu se muduha ngo ni ukutudabagiza muri poromosiyo, ko nabonye bamwe mudukandamiza mukaduca menshi abandi mukabaha n’iz’umusini (50) cyangwa isambari (100) mu gihe nkanjye ntabahaye ay’umubyizi wanjye yose mutampa iyo supapaka, ubwo harya mukurikiza iki ? Nako nanjye ndabaza byinshi, kandi narabonye abo mwihaniza ari bamwe mwahereye kera mukorana, aho kudufata neza mugatonesha abakiliya bataramara kabiri.

Erega ubwo nanjye nishyize mu bo mukandamiza, sinakubwiye ko twabigiye amayeri! Ubu natwe dusigaye twaraguze simukadi nshya, twazise simukadi NGOBOKA, nizo duhamagaza ubundi tukitabira kuri za zindi twari dusanganywe. Cyangwa ahari izo simukadi zishaje zashizemo ikoranabuhanga kuburyo supapaka za macye zitabasha gukwirwamo? Cyangwa ahari abo mumaranye igihe muba mwaradufatishije nako mwaratwifatiye mukatuvaho mukita ku bashya? Ibi byose bimbera urujijo, nkumva ibisubizo byanyu byanyura umutima. Ubuse hari icyo twe tuzungukira mu kuba dufite simukadi zanyu tumaranye imyaka myinshi cyangwa ni ibihano nk’ibi gusa? Nakakubajije byinshi ariko reka ubanze unsubize ibyo, ubutaha nzakomeza!

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI