Kazungu Clever w’imyaka 45 akiri ingaragu, afite amateka y’ibintu 3 yihariye ku bakobwa

Chief Editor | 19-07-2016
Kazungu Clever w’imyaka 45 akiri ingaragu, afite amateka y’ibintu 3 yihariye ku bakobwa

Umunyamakuru Kazungu Clever wagiye akorera amaradiyo atandukanye hano mu Rwanda mu biganiro by’imikino, afite imyaka 45 akiri ingaragu, ariko n’ubwo atarashaka, hari ibintu iyo muganiriye akubwira ku bakobwa, ubona ko ari amateka adasanzwe yihariye ku bakobwa.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu by’ingenzi byaranze ibiganiro twagiye tugirana na Kazungu Clever, byibanda ku kuba akiri ingaragu kuri iyi myaka, ibye n’abakobwa ndetse n’igihe yaba ateganya kuzashaka umugore, cyane ko avuga ko nta n’umukunzi afite.

1. Kazungu Clever yakuze akunda umupira ngo bimufashe kwirinda abakobwa

JPEG - 163.3 kb

Uyu musore n’ubwo akora akazi k’itangazamakuru gatuma amenywa na benshi kandi mu bamukunda hakaba harimo n’abakobwa, we yemeza ko kuva mu bwana bwe atigeze aha umwanya abakobwa kugeza n’ubu bikaba bitakorohera umukobwa uwo ari we wese kuko adakunda kumenyerana n’abakobwa.

Agira ati: “Biragoye kuko njyewe kuva na mbere ntarakizwa, ngira ikibazo cyo kutamenyerana n’abakobwa. Ntabwo navuga ko ibyo kuba bankunda byabura ariko njye nakuze ntakunda kwimenyereza abakobwa cyane, biba bigoye ko we yanyimenyereza muri ubwo buryo kuko ntabwo mbikunda, kuburyo nanabirwanyije kera nkiri umwana mutoya, nakunze umupira cyane kugirango nikuremo iby’abakobwa. Hari igihe nafashe icyemezo cyo kuvuga ngo reka nkunde umupira cyane njye nanawukurikirana, icyo gihe yakundaga ikipe ya Younger nkabikora kugirango mbese ngerageze nikuremo iby’abakobwa. Kandi icyo gihe nagerageje kubyubahiriza kuko byaranshobokeye. Mu gukunda umupira cyane, byongerewe n’ibyo by’abakobwa kubera ko nabonaga imyitwarire ya bamwe atari myiza, namenye ubwenge abantu bamwe bicwa na SIDA, mbese ugasanga imyitwarire y’abantu ntimeze neza kubera ibijyanye n’ubusambanyi.”

2. Kazungu Clever yemeye kubatizwa adakijijwe akurikiye umukobwa

JPEG - 47.7 kb

Kazungu Clever avuga ko yabatijwe mu mwaka wa 2006, nyuma yo kubatizwa akajya ajya gusenga nk’abandi ariko akaba yarajyaga mu bapfumu mu mujyi wa Kigali, i Byumba ndetse no mu gihugu cya Tanzania, ibi akabigerekaho n’ibindi byaha birimo ubusambanyi, gusa ngo nta mukobwa yapfaga aryamana nawe kubera gutinya SIDA, ariko ngo yakorakoraga abakobwa akagera n’aho abambura imyenda akabambika ubusa, ibyo agashimangira ko n’ubwo hari ababifata nk’ibyoroshye nabyo ari ubusambanyi nk’ubundi bwose.

Uyu musore yamaze imyaka ibiri yose asenga ndetse yarabatijwe ariko ajya mu bapfumu, agasambana ndetse agakora n’ibindi byaha binyuranye

Kazungu Clever avuga ko yemeye kubatizwa muri 2006 akurikiye umukobwa yakundaga wasengeraga mu itorero yabatirijwemo, gusa uwo mukobwa igihe kikaba cyaraje kugera akamwanga akishakira undi mugabo, Kazungu Clever akavuga ko akeka ko uwo mukobwa yaba yaramutekerezagaho amafaranga menshi hanyuma yayabura akamwanga akishakira undi.

Mu mwaka wa 2008 Kazungu Clever avuga ko aribwo yaje gukizwa yinjira mu gakiza nyako, kugeza n’ubu akaba akomeje urugendo mu itorero asengeramo rya ADEPR. Nyuma yo gukizwa, avuga ko aribwo yaretse ingeso mbi zose yakoraga, kuva icyo gihe bamwe mu nshuti ze n’abandi bari bamuzi bakaba baratangiye kumwita umusazi.

3. Kazungu Clever yagiye akunda abakobwa Imana ikabamubuza

JPEG - 49 kb

Uyu munyamakuru Kazungu Clever, avuga ko n’ubwo akiri ingaragu kandi akaba nta mukobwa bakundana ngo yigeze kugerageza gukunda abakobwa ariko Imana ikabamubuza, kugeza n’ubu akaba yiteze ko igihe kizagera akabisengera Imana nayo ikabimwemerera. Agira ati: “Nk’umuntu usenga, nigeze no kubigerageza ariko Imana ntiyemere bamwe nabonaga. Uwo nabonaga mushima mbona ko mu maso y’umubiri yaba umugore ariko Imana ikambwira ngo Oya. Ariko si uko nyine abazima bakijijwe badahari, hamwe no gusenga sindamenya igihe ariko ndumva bizagenda neza”.

Kazungu Clever kandi avuga ko muri iyi minsi abasore n’abakobwa basigaye bareba cyane akazi umuntu akora, amashuri yize ndetse bagaperereza n’umushahara ahembwa, bagamije gukunda bashingiye ku bintu nyamara we akemeza ko uwo yabona ko akijijwe n’iyo yaba akennye kandi atarakandagiye mu ishuri bitamubuza kumushaka.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI