Neymar yaba agiye kuva muri FC Barcelona akajya muri Real Madrid

Chief Editor | 4-05-2016
Neymar yaba agiye kuva muri FC Barcelona akajya muri Real Madrid

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona uzwi nka Neymar Junior, byatangiye guhwihwiswa ko yaba ashaka kuva muri iyi kipe akajya muri mukeba wayo Real Madrid bazirana bihambaye, ibi biramutse bikunze akaba yaba abaye umwe muri bacye babashije gukinira aya makipe yombi.

Ikinyamakuru EuroSport, kivuga ko uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil, amaze igihe yifuzwa na Real Madrid kandi uyu mukinnyi nawe akaba yifuza gukinana na Cristiano na Gareth Bale, bityo mu minsi ya vuba akaba ashobora kwerekeza muri iyi kipe.

Kubera uburyo FC Barcelona na Real Madrid ari amakipe azirana cyane kandi ahora ahanganye, ni gacye byagiye bibaho ko umukinnyi ukomeye muri imwe muri aya makipe yo muri Esipanye, ava mu ikipe ye akajya mu ikipe y’abakeba. Ubikoze wese afatwa nk’umugambanyi kandi ababaza cyane ikipe aba avuyemo, bikaba agahigo n’ibigwi ku ikipe imwegukanye.

Mu mwaka wa 2000, ubwo ikirangirire Luis Figo yamaraga kwegukana Ballon D’Or y’uwo mwaka, yahise atangira kwifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid ndetse yemera gutanga akayabo kugirango imukure mu maboko ya FC Barcelona, biza kurangira yanditse amateka y’umukinnyi wari uguzwe menshi kurusha abandi bose icyo gihe n’ubwo nyuma ye hari abandi bagiye bamurusha kugurwa menshi. Uwo mwaka, Real Madrid yababaje cyane abakunzi ba FC Barcelona.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI