konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyuma y’iminsi Rayon Sports itsinda ibitego byinshi, yaberewe ibamba na Sunrise

Nyuma y’iminsi Rayon Sports itsinda ibitego byinshi, yaberewe ibamba na Sunrise
14-05-2016 saa 16:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1309 | Ibitekerezo 1

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi itsinda kandi igatsinda ibitego byinshi, ntiyahiriwe n’umunsi wa 24 wa shampiyona mu mukino wayihuje na Sunrise i Rwamagana, kuko iyi kipe y’Iburasirazuba yihagazeho amakipe yombi akarangiza anganya ubusa ku busa.

Mu mikino iheruka, Rayon Sports yajyaga itsinda ibitego 4 ku busa, kuburyo ari nabyo byari byitezwe kuri uyu wa Gatandatu ariko Sunrise yayibereye ibamba, ba rutahizamu ba Rayon Sports bananirwa kugira igitego binjiza.

Kugeza ubu Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 52, ikaba inganya amanota na APR FC ariko ikayirusha ibitego izigamye. Gusa APR FC ntirakina umukino wayo, kuko kuri iki Cyumweru izajya mu majyepfo gukina na AS Muhanga, niramuka itsinze ikazahita irusha Rayon Sports amanota atatu.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
lk Kuya 14-05-2016

Dialla yarwaye Diarhea

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
Magic Pictures
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA