Olivier Karekezi yatunguwe na Minisitiri Uwacu uvuga ko abanyarwanda batatoza Amavubi

Chief Editor | 15-06-2016
Olivier Karekezi yatunguwe na Minisitiri Uwacu uvuga ko abanyarwanda batatoza Amavubi

Nyuma y’uko Minisitiri Uwacu Julienne atangaje ko abatoza b’abanyarwanda badafite ubushobozi bwo gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Olivier Karekezi wakiniye u Rwanda igihe kirekire yagaragaje ko yatunguwe n’ibyavuzwe na Minisitiri, akaba atanemeranya nawe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2016, nibwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu bakiriye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ngo asobanure uko Minisiteri ayobora izakoresha ingengo y’imari ya 2016/2017, maze anabazwa ku kibazo cy’umusaruro mubi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Umwe mu badepite yabajije Minisitiri Uwacu impamvu ikipe y’igihugu idatozwa n’umunyarwanda ahubwo igatozwa n’abanyamahanga batwara igihugu amafaranga menshi ariko ntihagire umusaruro muzima batanga, maze Minisitiri Uwacu avuga ko abanyarwanda nta bushobozi bafite bwo kuyitoza.

JPEG - 69.6 kb

Yagize ati: "Amakipe yacu kuba adatanga umusaruro nk’uko tubikeneye, nibyo bishobora kuba bifite impamvu zitari izishingiye ku bakinnyi cyangwa ku batoza gusa, zinajyanye n’aho duturutse mu bijyanye no guteza imbere siporo. Kuba rero twarafashe umwanzuro muri politiki yacu ko dukwiye kubaka siporo ishingiye ku Banyarwanda, ni na ngombwa ko duteza imbere n’abatoza kuko ntabwo umukinnyi ashobora gutera imbere adafite umutoza... Kugeza ubu abatoza dufite urwego bariho, bashobora gutoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse baranayatoza, ariko na bo hari urwego batarageraho.”

Mu bahise bagaragaza ko badashyigikiye ibyatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne, harimo na Olivier Karekezi wabaye igihe kinini kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru. Mu butumwa yanditse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ahubwo uburyo abahabwa akazi b’abanyamahanga bakanahembwa akayabo, ari bo bagaragaza ko nta bushobozi bafite.

Olivier Karekezi ati: "Nyakubahwa Minisitiri Uwacu Julienne, mu byubahiro byanyu,... igihe cyose gishoboka Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ahora adusaba kwigirira icyizere, tukagerageza kwihesha agaciro mu byo dukora byose! Numvise uvuga ko nta bushobozi umunyarwanda afite bwo gutoza ikipe y’igihugu, nyamara uwo wakigiriye ukamusinyisha miliyoni 200 n’andi arengaho mu myaka ibiri akaba atarakuzanira na CECAFA, ndumva ari we udafite ubushobozi!

Ahubwo nkaba nagirango mbisabire... aho gutanga izo miliyoni zose zikagendera ubusa, ntiwafasha abatoza b’abanyarwanda badadite ubwo bushobozi bakajya kwiga noneho ejo tukaba nk’ibindi bihugu biri gutozwa n’abene gihugu? Urugero ni nka Senega, Nigeria... Ibihugu ni byinshi bitakifashisha abatoza baza bakigendera bakagenda nta n’icyo bafashije ibihugu byabo. Murakoze"

Iki gitekerezo cya Olivier Karekezi, abantu benshi bagaragaje ko bagishyigikiye kandi ko cyumvikana kuko abanyamahanga bahembwa menshi ntibatange umusaruro. Ubaze guhera muri 2010, abatoza b’abanyamahanga bagiye batoza u Rwanda harimo abahembwaga agera ku bihumbi 20.000 by’amadolari buri kwezi, ni ukuvuga arenga 16.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Si aya gusa ariko, hiyongeraho n’ibindi byinshi babaga bemerewe nk’agahimbazamusyi, inzu yo kubamo, imodoka na lisansi, amatike y’indege ajya i Burayi, ikarita zo guhamagara n’ibindi. Nyamara ariko, nta musaruro ufatika bigeze bagezaho ikipe y’u Rwanda.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI