Oscar Pistorius wishe umukunzi we kuri St Valentin yasutse amarira anariza benshi - Amafoto

Chief Editor | 15-06-2016
Oscar Pistorius wishe umukunzi we kuri St Valentin yasutse amarira anariza benshi - Amafoto

Umunyafurika y’Epfo, Oscar Pistorius, yasutse amarira anariza benshi ubwo yakuragamo amaguru y’amakorano bamushyizeho, agaragariza urukiko uburyo yari umunyantege nke ari nabyo byatumye yica umukunzi we atabishaka, ahubwo akavuga ko yari amwikanzemo umugizi wa nabi.

Oscar Pistorius, ni umukinnyi w’icyamamare mu gusiganwa ku maguru, ariko agendesha amaguru y’amakorano kuko andi yacitse. Ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin, mu mwaka wa 2013, yarashe uwari umukunzi we ubwo yari amusanze iwe, bikekwa ko yari agiye kumutungura (Surprise) undi akamwikangamo umugizi wa nabi akamurasa akamwica.

Kuva ubwo muri 2013, Oscar Pistorius yagiye aburana kuri iki cyaha aregwa, kugeza n’uyu munsi rukaba rugeretse. Kuri uyu wa Gatatu ubwo yasabwaga n’umucamanza kwerekana uko ameze atambaye aya maguru y’amakorano, yaba we ubwe, abafana be, abo mu muryango we n’abandi bari bakurikiye iburanishwa, basutse amarira babona uyu mukinnyi agenda nta maguru.

Pistorius yari yakatiwe imyaka 15 y’igifungo azira kwica umukunzi we, ariko yageze muri gereza ibice by’amaguru yambaraho amaguru y’amakorano bifatwa n’uburwayi, akaba asaba ko yafungurwa akibanda ku by’ubuvuzi bwe mu gihe umuryango w’uwahoze ari umukunzi we ukomeza kugaragaza uburakari ukimufitiye.

Oscar Pistorius n’umukunzi we mbere y’uko amurasa.

Uyu musore amaze iminsi yitaba urukiko rwo muri Pretoria muri Afurika y’Epfo

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI