Perezida Kagame yirebeye imbonankubone umukino Real Madrid yatwariyemo igikombe

Chief Editor | 29-05-2016
Perezida Kagame yirebeye imbonankubone umukino Real Madrid yatwariyemo igikombe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; Paul Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent DeGaule, ni bamwe mu banyacyubahiro bari mu mujyi wa Milan mu Butaliyani ahabereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016, nibwo kuri Sitade iri i San Siro mu mujyi wa Milan mu Butaliyani habereye umukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwayo, UEFA Champions League, ikipe ya Real Madrid ikabasha kwegukana iki gikombe ndetse igashimangira ubuhangange bwayo igitwara ku nshuro ya 11, mu gihe nta kipe yindi ku isi irabikora.

Wari umukino w’ishiraniro wahuzaga amakipe yo mu mujyi umwe wa Madrid muri Esipanye, ayo ni Atletico Madrid na Real Madrid. Iminota 90 y’umukino yarangiye binganya 1-1 hongerwaho iminota 30 nayo irangira bikimeze gutyo hitabazwa penaliti maze Real Madrid itsinda penaliti 5-3, ihita yegukana igikombe.

Uyu mukino wari uhanzwe amaso n’amamiliyoni menshi y’abantu ku isi yose, ariko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa FERWAFA bo ntibawurebeye kuri televiziyo, ahubwo bari imbonankubone mu myanya y’icyubahiro ya sitade wabereyemo, kimwe mu bishimangira ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akunda imikino kandi akaba ayishyigikira.

Perezida Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa twitter yatangaje ko ikipe ya Atletico Madrid ari yo yafanaga n’ubwo itabashije kwegukana igikombe kandi yakoze ibishoboka byose amahirwe akayibana macye, gusa yizeye ko ubutaha izabasha kucyegukana.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI