U Bufaransa bwakoze amateka yaherukaga mu myaka 58 ishize, U Budage burihanizwa

Chief Editor | 7-07-2016
U Bufaransa bwakoze amateka yaherukaga mu myaka 58 ishize, U Budage burihanizwa

Ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa yihanije u Budage ku mukino wa 1/2 cya Euro 2016, itsinda ibitego 2 byose ku busa ihita inagera ku mukino wa nyuma izakina na Portugal.

Hari hashize imyaka 58 yose u Bufaransa butabasha gusezerera u Budage mu mikino y’amarushanwa itandukanye, ariko bwabashije kubigeraho n’ubwo abantu benshi bahaga amahirwe u Budage.

Ibitego by’u Bufaransa byombi byatsinzwe na Antoine Griezmann, icya mbere akaba yagitsinze kuri penaliti yinjije neza ku munota wa 45, naho icya kabiri yagitsinze ku munota wa 72 ku mupira mwiza yari aherejwe na Pogba wacenze ab’inyuma b’u Budage akabarangiza.

Gutsinda k’u Bufaransa bwakiniraga iwabo, byashimishije cyane abakunzi b’iyi kipe, bikaba binatanga icyizere cy’uko bashobora kuzitwara neza ku mukino wa nyuma n’ubwo Portugal bazakina nayo ifite inyota yo kuba yakwegukana igikombe.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI