Abafana ba Knowless bamaze kumugenera intwererano y’amafaranga 500.000

Chief Editor | 27-05-2016
Abafana ba Knowless bamaze kumugenera intwererano y’amafaranga 500.000

Nyuma y’uko abafana na Knowless bamenye amakuru y’uko yambitswe impeta n’umukunzi we Ishimwe Clement ndetse bakaba bateganya gukora ubukwe vuba, bahise bakusanya intwererano yabo ya mbere, mu minota micye bakaba bahise babona amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’abafana ba Butera Knowless bazwi nk’Intwarane, inkuru y’uko Knowless na Clement beruye iby’urukundo rwabo kandi bakaba bagiye gukora ubukwe vuba aha, yabashimishije cyane bahita biyegeranya ngo bamushakire intwererano.

JPEG - 144.5 kb

Abafana ba Knowless basanzwe bamwereka urukundo ruhambaye

Nyuma y’akanya gato bamenye ko ubukwe bwegereje, bahise bakusanya ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda(500.000), gusa ngo ntibirarangira kuko bagikomeje kwegeranya iyi ntwererano bakazayimushyikiriza mu minsi ya vuba.

Ubu Knowless afite impeta ku rutoki yambitswe na Clement

Knowless na Clement ntibarasohora impapuro z’ubutumire bwabo, gusa amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ni uko ubukwe bwabo buzaba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, bivuga ko mu mezi abiri gusa bazambikana impeta.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI