konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abakobwa batatu b’impanga basa cyane, babaho kimwe kandi bakora bimwe - Amafoto

Abakobwa batatu b’impanga basa cyane, babaho kimwe kandi bakora bimwe - Amafoto
10-08-2016 saa 12:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9179 | Ibitekerezo 2

Laura, Nicola na Alison Crimmins ni abakobwa batatu b’impanga bafite imyaka 29 y’amavuko, bakaba baba i Dublin mu gihugu cya Ireland. Uretse kuba basa bakaba banabaho ubuzima bumwe, banakora akazi kamwe ko kumurika imideli. Kubasha kubatandukanya ntabwo ari ikizami buri wese yatsinda bimworoheye cyane ko bakora ibishoboka byose ngo bakomeze kumera kimwe.

Laura, Nicola na Alison bagerageza kwambara kimwe, kurya bimwe, gukora imyitozo ngororamubiri imwe no gukora ibindi byose bishobora kubafasha gukomeza kurushaho kumera kimwe. Kugeza ubu bashobora kwambara imyenda ifite ibipimo bingana kimwe n’inkweto.

JPEG - 109.8 kb

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko kuva mu bwana bwabo, batigeze babaho ubuzima butandukanye kuko babagaho kimwe kandi icyo buri umwe akoze n’undi akagerageza kugikora. Kugeza ubu bafite ihuriro (group) kuri whatsapp ribafasha gukomeza kungurana ibitekerezo no kugendana muri gahunda zose bakora ngo hatagira unyuranya n’undi.

JPEG - 61.2 kb

Ubwo bari bafite imyaka 16 y’amavuko, nibwo basinyanye amasezerano n’ikompanyi ikora iby’imideli, kuva ubwo batangira gukorana, bakajya bakorana imyiyerekano kuri televiziyo no mu bikorwa rusange bitandukanye, bibahesha gukomeza kwamamara muri Ireland no kubona amafaranga atari macye.

JPEG - 134.2 kb
JPEG - 95.5 kb
JPEG - 96 kb

Bagerageza kwitwara kimwe no kubaho kimwe ngo bakomeze gusa

JPEG - 34.4 kb
JPEG - 45.6 kb

Kubaho kimwe kwabo byatangiye bakiri abana bato

JPEG - 99.6 kb
JPEG - 75.7 kb

Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
jojo Kuya 13-08-2016

Umva simba we! Urebe neza banza wasomye indi nkuru...

Simba Kuya 11-08-2016

Ariko mbega ubuse koko ko mwavuze ngo bakora bimwe buriya bambaye bimwe cg basokoje kimwe?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
Magic Pictures
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA