Butera Knowless ugiye gukora ubukwe vuba na Clement, aratwite

Chief Editor | 28-05-2016
Butera Knowless ugiye gukora ubukwe vuba na Clement, aratwite

Mu mugoroba wo kuwa Kane tariki 26 Gicurasi 2016, nibwo Ishimwe Clement yambitse impeta umukunzi we Butera Knowless bahita banatangaza imbere y’inshuti zabo za hafi ko bazakora ubukwe vuba, andi makuru yizewe Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kumenya akaba ari uko Knowless atwite.

Butera Knowless na Ishimwe Clement ntibaratangaza amatariki y’ubukwe bwabo ndetse ntibaranasohora impapuro z’ubutumire n’ubwo biri hafi, ariko ibirori by’ubukwe bwabo bizaba muri Kanama uyu mwaka, cyane ko ubu bukwe bwabo, bugomba kuba mu minsi ya vuba Knowless atarabyara.

Ubu Knowless afite impeta ku rutoki yambitswe na Clement

Amakuru yizewe ndetse Ukwezi.com dufitiye ibimenyetso, ashimangira ko Knowless na Clement bari basanzwe bakundana ariko bakajya babihishahisha, bafashe icyemezo cyo kubishyira hanze no guhita bategura ubukwe byihuse, nyuma yo kumenya ko uyu muhanzikazi atwite.

Clement yaciye bugufi ashinga ivi asaba Knowless kumubera umugore undi abyemera atazuyaje

Knowless kandi aherutse i Dubai aho yagiye mu ibanga rikomeye, mu byari bimujyanye hakaba hari harimo no kugura bimwe mu birongoranwa azitwaza mu rugo rushya agiye kubakana na Clement yakunze kujya avuga ko ari umujyanama we gusa. Gusa aba bombi, uretse guca amarenga ko batifuza ko ibijyanye no gutwita kwa Knowless bitangazwa, ntawera ngo agire icyo abivugaho.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI