Bwa mbere Knowless yerekanye ko atwite inda y’imvutsi kandi yishimiye imfura ye - Amafoto

Chief Editor | 2-10-2016
Bwa mbere Knowless yerekanye ko atwite inda y’imvutsi kandi yishimiye imfura ye - Amafoto

Nyuma y’igihe bivugwa ariko ba nyir’ubwite ntibagire icyo babivugaho, mu buryo bweruye Knowless yagaragaje ko atwite inda nkuru y’imvutsi, ndetse ko atewe ishema n’imfura yenda kwibaruka. Umugabo we Ishimwe Clement, nawe yagaragaje ko atewe ubwuzu n’iyi mfura yabo izavuka mu minsi ya vuba.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira, Butera Knowless yari yagize isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yatangaje ko nta mpano yabona irenze akamalayila atwite, ndetse ko atari we uzarota yibaruka.

Umugabo we Ishimwe Clement, nawe yifurije uyu mugore we isabukuru nziza y’amavuko, anavuga ko ari yo sabukuru ya nyuma Knowless yizihije mbere y’uko baba ababyeyi.

Gutwita kwa Knowless byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Ukwezi.com mbere gato y’uko bakora ubukwe, gusa ba nyir’ubwite bagiye babihakana ariko bashyize barabyemera, ndetse bagaragaza ko inda ari nkuru nyuma y’igihe kitageze ku mezi abiri bakoze ubukwe.

PNG - 407.1 kb

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI