Ibya Cristiano n’ukekwa kuba ari umukunzi we mushya byateje ururondogoro - Amafoto

Chief Editor | 3-08-2016
Ibya Cristiano n’ukekwa kuba ari umukunzi we mushya byateje ururondogoro  - Amafoto

Icyamamare mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, guhera mu kwezi gushize kwa Nyakanga yagaragaye yishimana n’abakobwa benshi bikekwa ko baba ari abakunzi be akomeza kugenda ahinduranya buri munsi, ariko ubu ibye n’umunyamidelikazi witwa Cassandre Davis birimo kugarukwaho cyane, nyuma y’amafoto bari mu bihe by’uburyohe bw’urukundo rwabo

Kuwa Mbere w’iki Cyumweru, Cristiano Ronaldo w’imyaka 31 y’amavuko, yari kumwe na Cassandre Davis ku mazi ya Miami muri Florida aho basomaguranye cyane bakanakora ibindi bikorwa bigaragaza ko umubano wabo wifashe neza muri iyi minsi.

Aha ku mazi ya Miami, hari n’undi mukobwa washituwe n’ibihe byiza Cristiano yagiranaga na Cassandre Davis, ndetse abajya iruhande n’ubwo batigeze bagaragaza ko bamwitayeho. Amafoto ya Cristiano n’uyu mukobwa bivugwa ko ari we mukunzi we mushya, akomeje gucicikana cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse kuba uyu Cassandre Davis ari umunyamidelikazi ukomeye muri Florida, ikinyamakuru TMZ kivuga ko anafite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Florida.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI