Knowless yamaze kwambikwa impeta na Clement bagiye gukora ubukwe (Amafoto)

Chief Editor | 27-05-2016
Knowless yamaze kwambikwa impeta na Clement bagiye gukora ubukwe (Amafoto)

Nyuma y’igihe kirekire babica ku ruhande ndetse badashaka kubigaragaza mu itangazamakuru, Knowless na Clement bemeranyijwe kubana, mu birori byo kubishyira ku mugaragaro hagati y’inshuti zabo za hafi, buri umwe akaba yagaragaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umukunzi we

Mu birori byabereye mu nyubako ndende mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2016 mu masaha ya nimugoroba, imbere y’inshuti n’abavandimwe babo ba hafi, Ishimwe Clement yasabye Knowless ko yamubera umugore bakazarushinga mu minsi ya vuba, undi nawe ahita abyemera atazuyaje.

Abantu ba hafi bari batumiwe muri ibi birori

Knowless kandi yaraye yambitswe impeta na Ishimwe Clement nk’ikimenyetso ko ari we mukobwa yahisemo ngo azamubere umubyeyi w’abana be, bikaba n’imbanzirizamushinga y’ibirori by’ubukwe bwabo.

Clement yaciye bugufi ashinga ivi asaba Knowless kumubera umugore undi abyemera atazuyaje

Ni ibirori bishimangira gahunda bari basanzwe bafite yo kurushinga mu minsi ya vuba, ndetse umwe mu bari bitabiriye ibi birori yatangarije Ukwezi.com ko ubukwe babo bugomba kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, ndetse imyiteguro bakaba bayigeze kure.

Ubu Knowless afite impeta ku rutoki yambitswe na Clement

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI