Knowless yatutswe arandagazwa anategwa iminsi azira ibyo yavuze ku bukwe bwe

Chief Editor | 29-06-2016
Knowless yatutswe arandagazwa anategwa iminsi azira ibyo yavuze ku bukwe bwe

Umuhanzikazi Butera Knowless, yibasiwe n’abantu batandukanye baramutuka, bamutega iminsi ndetse bagaragaza agahinda n’uburakari batewe n’amagambo yavuze ku bukwe bwe, bafata nko kwirata no kwishongora.

JPEG - 97.4 kb

Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, Butera Knowless yabajijwe ibijyanye n’ubukwe bwe bwegereje n’ubwo amatariki yabwo n’aho buzabera bikomeje kugirwa ibanga, maze avuga ko ubukwe bwe butazaba ari igitaramo (concert), uzabutaha akazaba ari uwahawe ubutumire gusa.

JPEG - 68.6 kb

Ibi byavuzwe kuri Radio, byanashyizwe kuri facebook ya Radio maze abantu benshi bagaragaza uburakari, batuka cyane uyu muhanzikazi kandi mu bitekerezo batanze bagaragaza ko harimo kwishongora no kwirata.

Nyamara hari bacye cyane bagaragaza ko abagize iyi myumvire bakanatukana barengereye, kuko uyu muhanzikazi afite uburenganzira ku migendekere y’ubukwe bwe kandi akaba atabasha kwakira abantu bose baba bashaka kubutaha, ikirenze kuri ibyo bikaba bishobora guteza akavuyo.

REBA HANO BIMWE MU BITEKEREZO BY’ABIBASIYE KNOWLESS HANO UKO BIVUGA:

- Sha n’ubwo witegura kurushinga ntawakurenganya uri umwana pe!! Ubukwe bwiza bugaragazwa n’abantu. Ubuse ko mbona wihenuye kubantu hakiri kare, n’izo concerts zawe umunsi wabuze abazizamo uracyeka uzakomeza kuba uwo uriwe? Ukeneye ibiganiro n’abakuru!! Barakubeshya n’iyo waba wifashije gute, uugo rwiza rurangwa n’abantu ntabwo ari ibintu!!

- Mbega Knowless! Nagukundaga gusa ahari urukundo hasimbuwe n’urwango, jyana ubwo bukwe naguhararukwa uziga kubana n’abantu.

- Jya wiga kuba attractive petite! Uzarebe Riderman yatumiye abanyarwanda bose mu bukwe bwe ariko kugeza ubu ndibaza mu Rwanda nta n’umwe muri mwe umurusha gukundwa! Urihenuye ntabwo uzi abanyarwanda uzaba ubareba

- Knowless we, wavuze nabi rwose! Uramenye mbere yo kuvuga jya ubanza utekereze rwose! Uzi ko ururimi ari rubi kandi rwiza? Ntukavuge nabi, humura nange sinaza kuko ntituziranye, gusa nari mfite amatsiko yo kuzabureba mu bitangazamakuru kuko byo ntihizabura, ariko unciye intege! Ndumva uri nyamwigendaho pe! Nkwifurije ibirori byiza n’abatumirwa wifuza.

- Abanyarwanda bakugize umu star none utangiye kwihenura wagirango hari tike ijya mu ijuru twari kuzakuramo

- Mbyite ubwana cyangwa kutareba ure!!? Nkwifurije guhorana ubukwe butari Concert ! Wakagombye kumenya ko niba uri Nyamwigendaho , Clement ashobora kuba afite inshuti! Ugize umugore mubi aba agize urugo rubi

- Ukuri kose si ngombwa kukuvuga, gusa birerekana neza uwo ariwe!!!!! Agomba kuba anahubuka iyo agiye kuvuga

- Uvuze nabi kabisa ahubwo bwagakwiye kuba concert nk’umuntu abanyarwanda bose bishimira, wa mugore we uri icyago

- BUTERA urantangaje, ntugasuzugure abantu kuko nta bukwe butagira abavumbyi kandi ntukiyemere iyo utagira abantu ntuba umeze utyo. Kandi umenye ntaho uragera hatuma utangira kwiyemera gutyo. Uzasabe imbabazi kuko ntibikwiye, ntukavuge nabi umugabo si paradizo ejo utazadukenera byagucanze. Ngo ubukwe bwawe si concert?.. Ubwo iwawe ntawahagera kandi abashyitsi ni umugisha.

- Ariko se yagiye abanza agatekereza ko isi itagira uwo baba inshuti! Azi buzira ageze he? Ese najya no gupfa azatanga ubutumire bw’abazashyingura? Niyitonde

- Nanga abantu biyemera nkabura uko ngira! Uzi ko abo uri kubwira gutyo ari bo bakugize uwo uriwe? Uko ni ukwishyira hejuru

- Ariko ibaze vraimemt!? Muzajya munasurwa noneho n’abo mwatumiye muri marriage gusa!? Abo bazatumira nyine mwumve uko bazaba bameze! Kwiyemera si byiza, ababukoze bagatumira abantu bose se mubarusha iki!? Imana ibabarire ubwiyemezi, gusa tubifurije urugo rwiza

- Iyo amazi akubwiye ngo winyoga uyasubiza ko nta mbyiro ufite kandi n’ukwimye umutobe umusubiza ko ntanyota ufite!

- Yavuze amagambo atiyubashye kandi ariho kubera abafana, abafana iyo batamukunda ntaba ageze aho ari, numva yari kugira iyindi mvugo abivugamo

- Ndumiwe noneho, uyu mukobwa aho ntagirango ntazasaza mwo gacwa mwe? Mu minsi iri mbere uzaba uri Umukecuru wikwishongora.

- Nta gishongore cy’umugore kibaho muko! Uzi ko wagirango ubukwe bwawe ni ubw’umwana w’intama. Imana nayo hari ibyo yabonye bigiye kuguruka ibikata amababa, wirinde rero utaba mu ibyo

- Njye ndi muri USA ariko urirata bikabije, ngaho uzahe ibicyeri inshishi, n’inzoka bibe aribyo bizagutahira ubwo bukwe, nahubundi ndumva utazi akamaro ko kuba utatumira umuntu hanyuma we ubwe akiyumvamo kugutahira ubukwe. Cyangwa utekereza ko bazaba baje kuvumba? Ari ibyo byo ndabizi Africa turacyennye ...

- Nagabanye ubwirasi, iyo wanze abavumba harya waterwa ugatabarwa? Ntutinda koroherwa, wiyibagije mama wawe ukuntu yakuvumbanaga aguhetse?

- Ko yamamaye se arabuzwa iki? Niba koko yarabivuze mumubwire ko umukobwa ahinduka isaha kuyindi, ibyo yibwira bishobora no kutamuhira

- Nimumureke wangu, icyatumaga abwira neza abantu ko yakibonye. Si guma guma yashakaga se? Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira. Ntabwo yari akwiye kubwira abantu gutyo. Kandi ubwo abanyamakuru nabo birabareba.

- Uretseko na concert ze ntazo njya nitabira nahubundi rwose namubwira ngo akariro gacye na feri. Uzi ko wagirango ni mu ijuru ari kubuza kwinjira? Nangende n’ubundi ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi!

- Njyewe ibintu nkibyo birambabaza cyane, umuntu muzima witwa ngo afite ubwenge akajya kuri radio akavuga ubusa nk’ubwo yavuze? Ubundi se imyaka yamaze ko ntabwo yari yarakoze? Abukoze kuko abanyarwanda bamugiriye icyizere bakamuha guma guma

- Ndagukunda ariko ndabona utangiye kuvuga nabi wishongora, sibyo. Ubundi uzagire ubukwe bwiza ndetse n’urugo rwiza !

- Injiji y’umukobwa! Ubwose arumva ari igitangaza? Ubukwe se bwe butaniye he n’ubundi bwose? Sha jya ucisha make ushobora kubura n’ubutaha n’abo watumiye ntibabuzemo, uri umuntu nk’abandi kandi ubukwe bwawe nta kidashanzwe wishaka kwigira umu danger, ugize Imana ubonye umugabo wari kuzagumirwa

-  Wa mugani ntazatumire n’umwe kuko ndumva yica ku bantu, ubwo bukwe buzazamo abo ashaka se ubwo urwo rugo ruzagendwa? Ahaa abakire si abantu koko ndabyemeye.

- Ariko sinari nzi ko hariho abana bakora ubukwe! Yazagiye ninjoro se n’ubundi ko numva yiyamye abazabutaha, ararinda abuza abantu gutaha ubukwe bwe yaketse ko ari we uzaba akoze ubukwe bwa mbere? Kandi si nawe wa nyuma natwe tuzabukora gusa njye inama namugira kugirango batazabutaha yaza kugenda iri joro injereri n’uducurama bikamuririmbira nahubundi bazabutaha ikibyimbye kimeneke.

- Mbega! Umenya uketseko ari wowe wa mbere ukoze marriage ku isi, n’ubundi humura abanyarwanda bari smart ntawe uzaza kukuvumba ariko igisekeje umwaka ushize ibiganiro byose byari mumfashe muntore munshyigikire muteza imbere igitsina gore

- Ndumva wihenura da! Ko numva urimo kwitandukanya n’abakunzi bawe se ntuzongera kubakenera? Ubukwe ni ibintu bisanzwe wibigira intambara ngo ukoreshe n’amagambo adakwiriye, hato atazagushyira hasi mu minsi iri imbere, wowe iturize uzabikore bucece uko ubyifuza, hari icyo bizagutwara? Ariko witondere bene ayo magambo ashobora kudashimisha abakunzi bawe kwiyunga nabo bikazakugora kurenza uko ubikeka.

- Bavandi na concert erega urishyura, gusa uzagire ubukwe bwiza mama aeiko pe njye numvaga atakavuze gutya kuko ntabwo ariwe wabukoze wa mbere ari umu star, gusa niba yarabonye isomo ry’abavumba ntakundi

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI