Miss Vanessa yemeye ko yaryamanye na Olvis, avuga ko ataciye inka amabere

Chief Editor | 26-06-2016
Miss Vanessa yemeye ko yaryamanye na Olvis, avuga ko ataciye inka amabere

Mu minsi micye ishize nibwo Miss Uwase Vanessa yatandukanye na Olvis wo mu itsinda rya Active, avuga ko yasanze ari umwana. Nyuma Olvis yavuze ko adakwiye kumwita umwana bararyamanye, none uyu mukobwa nawe yabyemeye ariko avuga ko uwamutera ibuye ari umukobwa w’isugi.

Ubwo batandukanaga mu minsi ishize, Miss Vanessa yavuze amagambo benshi bafashe nk’agasuzuguro no kwihenura, na Olvis ubwe agaragaza ko yababaye cyane. Yagize ati: "Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Ibi byababaje Olvis cyane, maze mu kumusubiza avuga ko adakwiye kumwita umwana nyamara yaramwambariye ubusa, ibintu byahise bimera nk’ibisize umugani, aho usanga benshi barabigize intero bati: "Ntawita umwana uwo yambariye ukuri"

Miss Vanessa wari utaragira icyo avuga kuri ibi, yabwiye Izuba Rirashe ko kuba yarambariye ubusa Olvis, atari we mukobwa wa mbere bibayeho ku wo akunda, ndetse ko uwamuseka ari umukobwa ukiri isugi.

Yagize ati: "Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda... Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese, yari umusore w’inshuti yanjye dukundana... Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugirango nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa nanone ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere kuburyo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI