Mu magambo asekeje, Ezra Mpyisi yihanije uwamubajije iby’urupfu rw’Umwami Kigeli

Chief Editor | 17-10-2016
Mu magambo asekeje, Ezra Mpyisi yihanije uwamubajije iby’urupfu rw’Umwami Kigeli

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi, yakoresheje amagambo akarishye ariko kandi asekeje, mu kwihaniza umunyamakuru wa City Radio witwa Oswald Mutuyeyezu bakunda kwita Oswakim, ubwo yamubazaga ibijyanye n’urupfu rw’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse n’aho azashyingurwa.

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ariko ikirenze ibyo anafite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe n’uyu Kigeli V Ndahindurwa waguye muri Amerika mpera z’icyumweru dusoje.

Umunyamakuru Oswakim yamubajije uko yakiriye iby’urupfu rw’umwami Kigeli V Ndahindurwa, maze Pasiteri Ezra Mpyisi amusubiza agira ati: "Mbwira uko wakira urupfu rwa so! Nanjye ndababaye cyane, ikindi ugerekaho ni iki?"

Umunyamakuru kandi yabajije Pasiteri Ezra Mpyisi aho yifuza ko umugogo (umurambo w’umwami) yazashyingurwa, maze mu kumusubiza agira ati: "Ndi umuhindiro se?... Uzi umuhindiro uwo ari we? (Niba utamuzi) naho rero ceceka... Nonese urambaza ibya Kigeli ntari umuhindiro ndakubwira iki? Jya kubaza abahindiro." Abajijwe abahindiro abo ari bo, Mpyisi ati: Ni abavandimwe ba Kigeli, njye ko ndi umugaragu we ndi umuvandimwe we?".

Pasiteri Ezra Mpyisi uzwi ho amagambo asetsa abantu cyane, yabwiye umunyamakuru ko ari injije ndetse ko Radio akorera ariyo mpamvu yayivuyeho akareka ikiganiro yatangagaho kuko nta bantu ifite, gusa ibi ntibyababaje umunyamakuru Oswald nk’uko yabishimangiye mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

Oswald ati: "Ntacyo. Ngirango no mu ijwi ryanjye wumvise ko nisekeraga, dusanzwe tuganira biriya bikuta ndabimenyereye. Mpyisi ni we muntu wa mbere nkunda mu bantu bazwi ku rwego rwo hejuru muri uru Rwanda."

UMVA IKIGANIRO BAGIRANYE HANO:

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI