Nyuma y’umunyenga w’urukundo, Miss Sandra Teta yatandukanye na Derek wo muri Active

Chief Editor | 21-06-2016
Nyuma y’umunyenga w’urukundo, Miss Sandra Teta yatandukanye na Derek wo muri Active

Nyuma y’igihe kirekire Miss Sandra Teta na Derek Sano bakundana urukundo bagaragazaga ko rubaryoheye bombi, ubu bamaze kubivamo nabo iby’urukundo rwabo byabaye amateka.

Derek Sano, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active, abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko ubu ari wenyine nta mukunzi afite, ariko ntiyasobanura byinshi ku bijyanye n’icyo yaba yapfuye na Miss Sandra Teta bamaze igihe bakundana

.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Derek Sano, yanze kuvuga impamvu yatumye atandukana na Miss Sandra Teta ariko ahakana ko byaba byatewe n’ibyo Miss Vanessa yakoreye mugenzi we Olvis baririmbana, kandi uyu Vanessa ari inshuti magara na Miss Sandra Teta.

Urukundo rwabo rwaravuzwe cyane mu bitangazamakuru, nabo bariye ubuzima bushyira cyera.

Mu kiganiro na Miss Sandra Teta, yavuze ko ntacyo azi Derek yaba yamujijije, kuko we azi ko nta kibazo bari basanzwe bafite mu rukundo rwabo bamaze igihe bavuga ko ruzasozwa no gukora ubukwe bakambikana impeta.

Miss Vanessa ukorana bya hafi na Miss Sandra Teta mu mishinga yabo ya buri munsi, bombi bakundanaga n’abasore bo mu itsinda rya Active, kugeza ubwo mu minsi ishize uyu Miss Vanessa yaje kubenga Olvis bakundanaga mu buryo burimo kwishongora cyane, aha akaba yaragize ati: "Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Uburyo ibi abantu babitinzeho cyane, hari amakuru avuga ko byateje ikibazo mu itsinda rya Active ndetse bikababaza abasore bose bagize iri tsinda, Derek Sano agasanga atakomeza gukundana n’inshuti y’umukobwa wahemukiye mugenzi we.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo hazima uwatse, aba nabo ntako batagize ngo bishimane.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI