Paccy yongeye kwibasirwa ashinjwa kwambara impenure ari umubyeyi - Amafoto

Chief Editor | 10-06-2016
Paccy yongeye kwibasirwa ashinjwa kwambara impenure ari umubyeyi - Amafoto

Umuraperikazi Paccy, yongeye kwibasirwa n’abamushinja kwiyambika ubusa no kwambara impenure, ibi bikaba bije nyuma y’igihe agaragarizwa ko imyambarire ye idakwiye ku mubyeyi n’ubwo we asanga bavanga ibintu.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, Paccy yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza yambaye akenda kagufi kamugaragaza amatako, maze abantu batandukanye bagaragaza ko bamunenze. Umwe yagize ati: "Wataye ubwenge noneho, mpise nkwanga.". Hari uwagize ati: "Byararangiye...". Hari kandi n’uwamugiriye inama, agira ati: "Ni ngombwa ko uhindura imyitwarire yawe, turagukunda mu by’ukuri."

Iyi foto ya Paccy ntiyavuzweho rumwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga

Kuko iyo foto bigaragara ko yayifotoreje ku buriri, hari uwamubajije ati: "Utegereje nde ko mbona wamaze kumwambarira...?". Mu batanze igitekerezo, hari n’uwamubwiye ati: "Wambaye nabi pe, ndifuza ngo umwana wawe ntabibone.". Mu bandi batanze ibitekerezo, hari abagiye bavuga ko yakabije ndetse ko ari uburyo bwo gukomeza kumenyekana, nyamara hari n’abandi bamushimiye ko yambaye neza.

Ibi ariko si ubwa mbere bibaye kuri uyu mubyeyi, kuko byagiye bigarukwaho kenshi mu bihe byashize n’ubundi mu mafoto yabaga yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga abenshi baravuga ko yataye umuco ndetse ko yarengereye akaba atanitwara nk’umubyeyi.

Mu kiganiro twagiranye muri Nzeri umwaka ushize, Paccy weyagaragaje ko we abona nta kibazo na gito kirimo, icyo gihe akaba yaragize ati: “Ubuse noneho ninjya muri gym nambaye umwenda ugaragaza umukondo? Ubuse ninjya koga nkifotoreza kuri piscine (yambaye bikini)?... Kubwanjye inshingano z’umubyeyi ndazuzuza ijana ku ijana, Imana yampaye umwana ambera umugisha, ni umuhanga ariga neza, icyo mugomba nk’umubyeyi ndagikora, mbona ubuzima bw’umuziki buba bugomba gutandukana n’ubusanzwe”

Aya ni amwe mu mafoto ya Paccy yagiye agayirwaho n’abamukurikira bavuga ko bidakwiye nk’umubyeyi

Aha Paccy yari mu birori mu mpera z’ukwezi gushize aho yagiye yambaye ikanzu ibonerana, igaragaza utwenda twose tw’imbere

Oda Paccy akomeza ashimangira ko we atabibonamo ikibazo, ndetse ko n’amafoto bavuga ngo aba yiyambitse ubusa we atari ko abibona. Agaragaza ko kuba ari umubyeyi abizi kandi icy’ingenzi akaba azirikana inshingano za kibyeyi akanazishyira mu bikorwa, akumva abantu bakwiye kureka kwitiranya ibintu.

Wowe usanga imyambarire nk’iyi hari icyo itwaye? Ubibona ute ?

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI