Umugisha kuri njye si abana, si umugabo... Aline Gahongayire

Chief Editor | 18-07-2016
Umugisha kuri njye si abana, si umugabo... Aline Gahongayire

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba n’umunyamidelikazi, Aline Gahongayire ashimangira ko amafaranga, abana cyangwa umugabo, atabibona nk’umugisha kuri we ahubwo akemeza ko umugisha ari ukugira Yesu Kristo mu buzima bwe

Mu butumwa burebure cyane yanditse ku rubuga rwa facebook, Aline Gahongayire yavuze uburyo nta cyarusha agaciro kugira Yesu, ndetse ko ari we mugisha usumba iyindi yose, naho amafaranga, umugabo n’abana byo bikaba atari umugisha. Yagize ati: "Niyo mpamvu umugisha kuri njye, si amafaranga, si akazi, si abana, si umugabo yewe si ibyo mbonesha amaso, kuko ibyo byose bijya bishiraho. Umugisha kuri njye ni ukugira Yesu Christo akambera Umwami akaganza muri njye."

Mu gushaka kumenya uko Gahima Gabriel, umugabo wa Aline Gahongayire abyumva, ikinyamakuru Ukwezi.com cyamuganirije maze mu magambo macye agaragaza ko we ibi atemeranywa nabyo, n’ubwo agaragara nk’udashaka kugira byinshi avuga ku bya Aline Gahongayire.

Gahima Gabriel ati: "Ntabwo ibyo umbaza ari njye wabyanditse kandi sinumva ko ari ngombwa ko ngira icyo mbivugaho, ariko nk’undi muntu wese wabisoma, kuri njye abana ni umugisha, umugore cyangwa umugabo ni umugisha, utagiye no kuri ibyo no kuba umuhanga nabyo ni umugisha. Burya ibyo tuvuga n’ibyo twandika byerekana neza abo turi bo, they say ’Somethig you don’t know, you can’t have’(mu kinyarwanda bivuze ngo ’icyo utazi ntushobora kugitunga’)".

Gahima Gabriel kandi avuga ko kugira Yesu muri wowe no kuvuga ko umufite kenshi ari ibintu bibiri bitandukanye, akavuga ko hari n’umugani w’icyongereza uvuga ngo amadebe arimo ubusa niyo asakuza cyane, bityo kuvuga ko ufite Yesu no kugira Yesu bikaba bihabanye. Ati: "Kugira Yesu muri wowe no kuvuga ko umufite kenshi ni ibintu bibiri bitandukanye, baravuga ngo "Empty vessels make most noise" (amadebe arimo ubusa niyo asakuza cyane)"

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI