AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Umuhanzi waririmbye ’Mukandori yagiye kuvoma’ yapfuye

Umuhanzi waririmbye ’Mukandori yagiye kuvoma’ yapfuye
5-07-2016 | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5149 | Ibitekerezo 1

Mutabaruka Léonidas, umuhanzi nyarwanda wo hambere waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo iyakunzwe cyane yitwa "Mukandori yagiye kuvoma" yatabarutse kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga azize uburwayi, nyuma y’igihe bwaramuzahaje.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko umuhanzi Mutabaruka Léonidas wamamaye mu ndirimbo "Mukandori yagiye kuvoma", yari amaze igihe kirekire arwaye umwijima na diyabete, ubu burwayi bwari bwaramuzahaje bukaba ari nabwo bwamuhitanye.

Mutabaruka Léonidas yari atuye ku Cyasemakamba mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, akaba yatabarutse afite imyaka 61 y’amavuko. Uretse indirimbo ye "Mukandori" yamamaye cyane, yanaririmbye izindi nka Monika, Kanguka burakeye, Mukagacinya, Amagambo ari hanze aha n’izindi.

Mu gace yari atuyemo, bari baramuhimbye Mukandori kubera iyi ndirimbo ye yakoze mu 1985 ikamamara cyane, aho wasangaga n’abantu bo hirya no hino mu gihugu bakunda kuyiririmba batazi nyirayo, wagera ahantu ukumva bararirimba bati: "Mukandori yagiye kuvoma, ahura n’umusore Kanyandekwe, amukubise amaso aramusoma..."

REBA HANO UYU MUHANZI ARIRIMBA:


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
John Kuya 5-07-2016

Imana Imakire mubayo

IGURIRE
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA