AMAKURU

UKWEZI

Young Grace yinjiye mu bucuruzi bw’amakariso yanditseho amazina ye - Amafoto

Young Grace yinjiye mu bucuruzi bw’amakariso yanditseho amazina ye - Amafoto
7-06-2016 | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6576 | Ibitekerezo 2

Abayizera Marie Grace, umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop uzwi ku mazina ya Young Grace, yinjiye mu bucuruzi bw’amakariso yanditseho amazina ye, akaba anateganya kuyamamaza bishoboka kugirango abasore n’inkumi bamukunda nabo bajye bayambara.

Mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 6 cyabereye i Nyamirambo kuwa Gatandatu tariki 4 Kamena 2016, uyu muhanzikazi yaririmbye yambaye iyi myenda y’imbere igaragaraho amazina ye, hejuru akaba yari yambaye akenda kagufi katumaga buri wese abasha kwihera ijisho.

Young Grace yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aya makariso akorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa bafitanye imikoranire, hanyuma akoherezwa mu Rwanda aho abayashaka bashobora kuyabona.

Avuga ko aya makariso yanditseho amazina ye, arimo agenewe abasore ndetse n’agenewe abakobwa, ku ikubitiro abakunzi be bakaba baramaze kuyagura ndetse n’ubu bakaba bakomeje kumugana ku bwinshi.

Uyu mukobwa avuga ko yatekereje agasanga nta mpamvu yo kuba abantu bazajya bambara iyi myenda y’imbere iriho amazina y’ibyamamare batanazi, nyamara hari ibyamamare by’iwabo bakunda kandi bazi bihagije, bituma ashaka uko nawe yakoresha iyanditseho "Young Grace".


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Charles Kuya 7-06-2016

Igitekerezo nikiza pe.
Zigurirwa hehe? Kuri angahe?
Niba itarenza 1500frw nzagura 4.
Imana ikomeze iguhe kwaguka sha, uri umukobwa wacu, natwe kugushyigikira ni inyungu yigihugu

Rusumbabahizi Ramadhan Kuya 7-06-2016

nibyo rwosepe ntampamvu yuko twazajya twambara imyenda
yanditseho amazina ya ba star biyongiyo bamwe tutaranabona
tubateza imbere nyamara haraba star bacu tunazi dusangiye
ubuzima tudateza imbere pe kandi ari nabavandimwe bacu
young grace watekereje neza komerezaho pe
nabandi babibonereho kbs

IGURIRE
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA