Hehe no gutora umurongo ushaka serivisi, urubuga Irembo rwarabikemuye

Chief Editor | 3-05-2016
Hehe no gutora umurongo ushaka serivisi, urubuga Irembo rwarabikemuye

Uko iterambere n’ikoranabuhanga bigenda bitera intambwe igaragara mu Rwanda, ninako serivisi zihabwa abaturage zigenda zinozwa hagamijwe kuborohereza no kubafasha kugendana n’igihe. Ibi ninabyo Abanyarwanda bashyiriweho n’urubuga Irembo, buri wese ashobora kwifashisha akabona mu buryo bworoshye zimwe muri serivisi yajyaga abona bimusabye kujya gutora umurongo aho zitangirwa.

Unyuze ku rubuga Irembo, ushobora kubona serivisi zirimo nko kwiyandikisha ngo wemererwe gukora ikizimini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, icyemezo cy’amavuko, icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, visa, guhinduza icyemezo cy’ubutaka n’izindi.

Urubuga rwa Rwanda Online, ni rwo rwashyizeho urubuga rwa Irembo.gov.rw, aho abaturage bashobora kubona serivise za leta batagombye kwirirwa ku nzego z’ubuyobozi.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI