Ikibumbano cya Donald Trump yambaye ubusa gikomeje guca ibintu - Amafoto

Chief Editor | 19-08-2016
Ikibumbano cya Donald Trump yambaye ubusa gikomeje guca ibintu - Amafoto

Ikibumbano cya Donald Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gikomeje guca ibintu aho abantu benshi bakigize isoko y’ibyishimo, abatari bacye bakaba bajya kukifotorezaho naho abandi bakagikorakora mu buryo bugaragara nk’ubusekeje cyane.

Ikibumbano cya Donald Trump cyabanje kugaragara mu mujyi wa New York ariko cyamaze kugezwa no mu yindi mijyi itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nka San Francisco, Los Angeles, Cleveland na Seattle.

Donald Trump ari mu bantu bavuzwe kurusha abandi bose ku isi mu mwaka wa 2016, bitewe ahanini n’imyitwarire ye, ibikorwa bye n’amagambo ye bisekeje bituma atavugwaho rumwe. Ubu ni umwe muri babiri biyamamariza gusimbura Barack Obama mu mpera z’uyu mwaka.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI