AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Imvura ikabije yateje umwuzure mu Bushinwa, ihitana benshi n’imodoka zirarohama - Amafoto

Imvura ikabije yateje umwuzure mu Bushinwa, ihitana benshi n’imodoka zirarohama - Amafoto
21-07-2016 | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1272 | Ibitekerezo

Amajyaruguru y’igihugu cy’u Bushinwa yibasiwe bikomeye n’imvura nyinshi, umwuzure ukaba umaze guhitana abantu barenga 75 kuva kuwa Mbere w’iki Cyumweru, muri aba hakaba harimo n’abo imirambo yabo yaburiwe irengero kugeza n’ubu.

Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Bushinwa, yavuze ko kugeza ubu imibare y’abamaze gupfa igera ku bantu basaga 75 guhera kuwa Mbere, kandi imvura ikaba ikomeje kwiyongera ari nako irushaho guteza imyuzure ikaze mu bice bitandukanye birimo no mu murwa mukuru Beijing.

JPEG - 159.3 kb
JPEG - 171.4 kb
JPEG - 145.4 kb

Imvura nyinshi igwa mu Bushinwa kandi, kuva uyu mwaka watangira imaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 576. Kuri uyu wa Gatatu, umujyi wa Beijing wibasiwe cyane n’imvura yateje umwuzure mu mihanda, imodoka nyinshi zikaba zararohamye, ingendo z’indege nazo zirasubikwa.

JPEG - 126.4 kb
JPEG - 480.5 kb
JPEG - 204.4 kb
JPEG - 178.9 kb
JPEG - 173.1 kb
JPEG - 49.1 kb
JPEG - 52.8 kb
JPEG - 127.2 kb
JPEG - 200.8 kb

Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA