Ubunini bw’igitsina cye bwamubujije amahoro kuko atabasha gutera akabariro

Chief Editor | 4-09-2016
Ubunini bw’igitsina cye bwamubujije amahoro kuko atabasha gutera akabariro

Umusore w’imyaka 20 witwa Sorence Owiti Opiyo wo muri Kisumu mu gihugu cya Kenya, akomeje gucicikana mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga aho inkuru ye iteye agahinda igaragaza akaga yahuye nako, akabuzwa amahoro n’ubunini bw’igitsina cye.

Ubu avuga ko yifuza kuba yashaka umugore ndetse akanagira abana, ariko ibyo bisa n’inzozi kuko ubunini bw’igitsina yavukanye budashobora kubimwemerera. Sorence Owiti Opiyo yavukanye igitsina gikubye inshuro zibarirwa mu 10 ugereranyije n’ingano y’igitsina gisanzwe ku bana b’abahungu.

Ababyeyi be bapfuye afite imyaka 5, basiga afite ubwo burwayi. Nyuma yaje kurerwa na nyirakuru. Ku myaka 10 yaje kubagwa kugirango ubu burwayi bukire, ndetse icyo gihe bitangira kugabanuka ariko nyuma y’igihe gito birazamba ndetse igitsina kirushaho kuba kinini.

Uretse ubunini, n’imiterere y’igitsina cye ntimeze nk’isanzwe, kuburyo adashobora gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ngo abe yabyara nk’uko avuga ko ari byo byifuzo bye ashyize imbere y’Imana.

Ikinyamakuru Buzz Kenya kivuga ko ubu burwayi bwatumye anareka ishuri, kuko abana biganaga bamushungeraga bakamuseka. Umuryango we na nyirubwite bemeye gushyira hanze amafoto agaragaza ubu burwayi, kugirango bafashwe kuba yajya kwifuriza hanze y’umugabane wa Afurika.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI