Umugabo yakebye izuru ry’umugore we amuziza ko nta nkwano kwa sebukwe bamuhaye

Chief Editor | 19-09-2016
Umugabo yakebye izuru ry’umugore we amuziza ko nta nkwano kwa sebukwe bamuhaye

Mu gihe mu Rwanda bisanzwe bizwi ko umugabo ari we utanga inkwano kwa sebukwe, si ko ahantu hose biri kuko hari aho umukobwa ari we ugomba gutanga inkwano. Urugero ni mu gihugu cy’u Buhinde, aho umugabo aherutse gukeba izuru ry’umugore we amuziza ko umuryango we utigeze umuha inkwano.

Umugore witwa Kamlesh Rathore w’imyaka 25 wo mu majyaruguru y’u Buhinde, yakebwe izuru n’umugabo bamaze imyaka 8 bakoze ubukwe witwa Sanjeev Rathore w’imyaka 27, nyuma y’igihe amutoteza amusaba inkwano y’amafaranga 50.000 akoreshwa muri iki gihugu, ni ukuvuga akabakaba 600.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu gihugu cy’u Buhinde, hari umuco w’uko umugeni ari we ukwa umusore, inkwano ikaba ishobora kuba amafaranga cyangwa isambu, cyangwa nanone ibindi bintu by’agaciro. Kamlesh Rathore yabwiye ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru ko kuva yashakana n’uyu mugabo we, umuryango we wabuze inkwano none umugabo akaba amaze igihe amutoteza.

JPEG - 166.1 kb

Kamlesh Rathore ati: "Ahora antuka buri munsi anziza iyo nkwano... Namubwiye kenshi ko papa ari umukene cyane akaba atabasha kubona ayo mafaranga asaba ariko ntabasha kubyumva, amaze imyaka myinshi ankubita kandi yarabimbwiraga ko azankeba izuru. Yahoraga yasinze agataha anshinja uburaya, akambwira ko azangurisha. Mu myaka umunani tumaranye yarantoteje cyane. "

Tariki 14 Nzeri 2016, ubwo Kamlesh Rathore yari atetse ibya nimugoroba, umugabo we Sanjeev yamusanze mu rugo aramutuka yongera kumusaba ayo mafaranga y’inkwano. Uyu mugore yatunguwe no kubona abo mu muryango w’umugabo we binjiye, baramufata bamurambika hasi maze umugabo afata icyuma amukeba izuru.

Uyu mugore wahemukiwe n’umugabo bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, avuga ko uyu mugabo n’abo mu muryango we bahise bahunga bamaze kumukorera urwo rugomo. Yibuka ko umugabo we yasize amubwiye ko iki ari ikimenyetso azagumana ubuzima bwe bwose.

JPEG - 82.1 kb

Uyu mugore akomeza avuga ko yahise ahamagara abo mu muryango we bakamujyana kwa muganga avirirana cyane, naho mushiki w’umugabo we agafata agace k’izuru bari bamukebyeho akajya kugatangaho igitambo ku bigirwamana byabo.

Superintendent Manoj Kumar, umupolisi kuri sitasiyo ya Khutar, avuga ko uwo mugabo n’umuryango we barimo gushakishwa ngo baryozwe ibyo bakoze. Avuga ko abahunganye n’umugabo, barimo se na nyina ndetse n’abandi bana babo babiri, umuhungu n’umukobwa, kandi aba bose bakaba barafashe Kamlesh Rathore kugirango umugabo we amukebe izuru.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI