konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugeni w’isugi yahahamuwe n’igitsina cy’umugabo we intambara irarota

Umugeni w’isugi yahahamuwe n’igitsina cy’umugabo we intambara irarota
12-10-2016 saa 13:03' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25140 | Ibitekerezo 10

Umugeni wo muri Afurika y’Epfo washatse umugabo akiri isugi, yakomerekeje umugabo we bari bamaze gukora ubukwe nyuma yo kubona igitsina cye kikamuhahamura, ukwezi kwa buki bakaba batarimo kubasha kwishimana uko bikwiye kuko ubu umugabo agifite ibikomere.

Mnombo Madyibi w’imyaka 32 y’amavuko, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’abatarabigize umwuga muri Afurika y’Epfo, ubu afite ibikomere mu mutwe yatewe n’umugore baherutse gukora ubukwe utaratangajwe amazina, ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kikaba gishimangira ko umugore we bashakanye ari isugi, nyuma y’ubukwe bakaba barahise bajya gucumbika aho bagombaga kumara mu gihe cy’ukwezi kwa buki, ari naho habayeho uko gukomeretsanya.

Mnombo Madyibi yitangarije ubwe ko yari ameranye neza n’umugeni we, ariko ubwo yakuragamo imyenda uwo mugore akaba yarabaye nk’ukubiswe n’inkuba akikanga cyane, mu kwitabara ngo badatera akabariro akamukubita icupa rya divayi mu mutwe akamukomeretsa. Uku kurwana kwateje urusaku aho bari baraye bakangura abandi bari bahacumbitse, bataha barakaranyije kuburyo buri umwe yatashye ukwe.

Uyu mugabo avuga ko bari bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Afurika y’Epfo, agakeka ko umugore yaba atarishimiye aho bagiye kurira uko kwezi kwa buki kuko yigeze kwifuza ko bajya kuruhukira muri Zanzibar ariko ntibikunde.

Uyu mugore we ariko yabwiye ikinyamakuru Daily Star ko ntacyo apfa n’umugabo we ndetse ngo n’aho bari bagiye kuruhukira ntacyo hari habaye, ahubwo ngo ubunini bw’igitsina cye nibwo bwamuhahamuye arwana nawe ashaka kwitabara ngo badakora imibonano mpuzabitsina, birangira amukomerekeje mu mutwe.

Ibi bibazo byabo byasakuje mu miryango ndetse na Polisi itangira kwitabazwa ngo hasuzumwe amakimbirane y’aba bageni, ariko biza kurangira bemeye ko baganirizwa n’abantu bakuru bagasobanurirwa iby’amabanga y’abashakanye aho gukomeza kwiha amenyo y’abasetsi.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Jean Damour Kaboss Kuya 14-03-2017

Nahita Musubiza Iwabo Akokanya Tacyo Nitayeho

Davy Kuya 20-10-2016

Erega biba biteye ubwoba nuko nyine ari ngombwa! Nanjye nararirwaye nuko ntarwanye mana weeeee

ishimwe Kuya 19-10-2016

ariko nibyendagusetsa gushaka nugukina c?

daniel Kuya 14-10-2016

hahahahaha........

daniel Kuya 14-10-2016

hahahahaha........

akuzwe aline Kuya 13-10-2016

marene we ntiyamuganirije ku bijyanye ni ibyo.

bebe Kuya 13-10-2016

Yewe ndumiwe !Ubwose Iyo yihangana bakabikora

bebe Kuya 13-10-2016

Ubwose uwo mugabo yarafite igitsina kungana Gute nuwo mugore nawe simuzima ngo nisuki isugise ntirongorwa

kamabera Kuya 13-10-2016

NA BURIYA BWANWA YABUTINYA

John Vubi Kuya 12-10-2016

Kuva nava Masisi Ndumiwe! Ngo yahahamuwe na Rwagihuta, ni isugi koko, nako si sugi ahubwo arwaye intinyi !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
Magic Pictures
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA