Urwuri rw’inka za Perezida Museveni rwiciwemo ikiyoka cy’ubunini budasanzwe

Chief Editor | 16-09-2016
Urwuri rw’inka za Perezida Museveni rwiciwemo ikiyoka cy’ubunini budasanzwe

Urwuri rwa Perezida Yoweri Museveni yororeramo ubushyo bw’inka ze ahitwa Kisozi mu karere ka Ngamba, rukomeje kwibasirwa bikomeye. Nyuma y’aho mu minsi ishize Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho kwiba inka z’uyu mukuru w’igihugu, ubu noneho uru rwuri rwiciwemo inzoka ifite ubunini budasanzwe, yashakaga kugirira nabi inka za Perezida.

Kuwa Gatatu tariki 14 Nzeri 2016, nibwo abapolisi barinda urwuri rwa Perezida Yoweri Museveni barashe ikiyoka kinini cyane babonye muri aka gace kabarizwamo inka z’umukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyabwiwe n’umwe muri aba bapolisi barinda urwuri rwa Museveni, ko iyo nzoka nini yarashwe inshuro ishatu ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuwa Gatatu.

Yagize ati: "Twatewe ubwoba n’igikoko kingana kuriya kandi gifite ubukana, twagombaga gukora ibishoboka byose tukakica ngo kitagirira nabi inka za Nyakubahwa. Twakirashe isasu rimwe mu mutwe, andi abiri tuyakirasa ku nda."

Akomeza avuga ko cyari ikiyoka kidasanzwe gifite uburebure bubarirwa muri metero 6 ndetse gifite n’uburemere bw’ibiro bibarirwa muri 80.

Ibi byabaye nyuma y’uko mu minsi ishize hafashwe abagabo batatu bari bibye inka za Perezida Museveni bakajya kuzigurisha, umwe muri bo usanzwe ari umukozi mu rwuri rwa Perezida akaba yarivugiye ko hashize imyaka myinshi yiba inka za Perezida ariko kubera ubwinshi bwazo ntibimenyekane.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI