Abishe Kaddafi baravumwa, abanya Libya babayeho nabi. Dore uko babagaho atarapfa

Chief Editor | 15-09-2016
Abishe Kaddafi baravumwa, abanya Libya babayeho nabi. Dore uko babagaho atarapfa

Icyegeranyo cyakozwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza cyashyizwe hanze muri iki cyumweru, kinenga cyane icyemezo iki gihugu cyafashe hamwe n’u Bufaransa, mu kwivanga mu butegetsi bwa Libya no guhirika Perezida Col Muammar Kaddafi.

Iri tsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe ububanyi n’amahanga n’imigenderanire y’u Bwongereza n’amahanga, rishinja uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, kuba yarateguye umugambi ugayitse wo kwinjira mu gihugu cya Libya.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, bavuga ko ibyakozwe byatumye muri Libya haba intambara z’urudaca, hakabaho ikibazo cy’abimukira bifuzaga kuva iwabo ku bwo kubaho nabi, kandi uburenganzira bw’ikiramwamuntu bukaba bwarahonyowe birenze urugero kugeza n’ubu. Bagaragaza kandi ko byongereye umubare w’imitwe y’intadondwa za kisilamu mu Majyaruguru ya Afurika.

Gusa umuvugizi wa Leta y’u Bwongereza we yahakanye ibi, avuga ko umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ndetse n’umuryango w’Abibumbye, ONU, bose bari bashyigikiye umugambi wo guhirika Col Muammar Kaddafi.

Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi benshi bazi ku izina rya Colonel Gaddafi, yari Perezida wa Libya wishwe tariki 20 Ukwakira 2011, nyuma y’imyaka 42 yari amaze yicaye ku butegetsi. Yiswe umunyagitugu, umusahuzi n’ibindi bibi mu gihe hari abamufataga nk’intwari, gusa nyuma y’urupfu rwe ukuri kugaragara ni kumwe, ni uko igihugu kibasiwe n’ibibazo by’ingutu kitazapfa kwigobotoramo.

Ubu muri Libya hari isibaniro ry’imitwe irwanya ubutegetsi, abaturage b’abasivili benshi bifitiye imbunda bakoresha bashyira mu bikorwa ibyifuzo by’umujinya w’uko babayeho, ubukungu bwaguye hasi bikabije, ubuzima bugoye abaturage nyamara ku gihe cya Gaddafi bari babayeho mu buzima benshi mu baturage b’ibihugu bizwi ko byateye imbere batigeze bageraho.

Muri iyi nkuru, turagaruka kuri bicye bigaragaza uko abaturage ba Libya bari babayeho mbere y’iyicwa rya Gaddafi, nyamara ubu byose bikaba byarabaye amateka, mu myaka itanu gusa abaturage bakaba babayeho nk’abo mu bindi bihugu bikennye cyane muri Afurika.

Dore bimwe mu byo abaturage ba Libya bahabwaga bakiyoborwa na Gaddafi:

- Ntabwo muri Libya abaturage bajyaga bishyura umuriro w’amashanyarazi, wari ubuntu ku baturage bose.

- Inguzanyo zatangwaga ku baturage ba Libya nta nyungu zagiraga, banki zari iza Leta kandi ziha abaturage inguzanyo batazungukira.

- Umuturage wa Libya warangizaga amashuri ntahite abona akazi, Leta yatangiraga kumuha amafaranga angana n’umushahara yagakwiye kuba ahembwa, kuzageza igihe azabonera akazi

- Umuturage wa Libya washakaga kwinjira mu by’ubuhinzi bwa kijyambere, Leta yamuhaga isambu, inzu, ibikoresho, aho guhunika imyaka azeza n’ibindi byangombwa, byose ku buntu.

- N’ubwo Libya yari igizwe n’igice kinini cy’ubutayu, Gaddafi yari yarakoresheje umushinga wo kuvomerera imirima, uyu ukaba wari ukomeye kandi munini kurusha indi yose ku isi, kuburyo nta gice cyabangamirwaga no kuba igihugu cyari gifite igice kinini kirimo ubutayu. Abashakaga guhinga iyo mirimo yatunganyijwe, ntacyo Leta yabishyuzaga.

- Buri musore wakoraga ubukwe muri Libya, yahitaga ahabwa ako kanya amadolari ya Amerika 5000 (ubu arenga 4.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) yo kugura inzu yo gutangiriramo ubuzima.

- Umubyeyi wabyaye, nawe yahitaga ahabwa amadolari ya Amerika 5000

- Umuturage waguraga imodoka, Leta yamwishyuriragaho kimwe cya kabiri cy’agaciro kayo

- Igiciro cya litiro ya lisansi muri Libya, cyari amadolari 0.14, ni ukuvuga atageze ku 120 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, ariko icyo gihe ubaze agaciro k’idokari, ntiyageraga ku manyarwanda 90.

- Uburezi bwose, kwiga kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza byari ubuntu ku baturage bose.

- Ubuvuzi bwose bwari ubuntu ku baturage bose ba Libya, kandi hari abaganga b’inzobere n’ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu buvuzi.

- Umuturage wa Libya wakeneraga kujya kwivuza hanze cyangwa kujya kwiga muri Kaminuza zo mu mahanga, uretse kuba byarishyurirwaga na Leta, yanabageneraga amadolari 2300 ku kwezi ( ubu arenga 1.800.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) yo kubatunga no gukodesha aho bazajya baba.

- Mu gihe cya Gaddafi, yafashije abaturage bagera kuri 25% kuminuza babasha kubona impamyabumenyi za Kaminuza. Yazamuye abajijutse bazi gusoma no kwandika, bagera kuri 87%

- Libya ya Gaddafi, nta mwenda n’uw’ifaranga rimwe yari ibereyemo ibihugu by’amahanga, ahubwo yari ifite ubwizigame bwa miliyari 150 z’amadolari (ubu yaba arenga 123.000.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda)

N’ubwo yatinze ku butegetsi, akamara imyaka 42 yose ntawe yemera ko amusimbura ku butegetsi, ibyo yahaye abaturage byo ntibishidikanywaho, ndetse bishimangirwa n’uko babayeho nyuma y’urupfu rwe. N’ubwo bavugaga ko ari Demokarasi bashakaga, ubu icyo babonye ni imihangayiko, kujegajega mu by’ubukungu n’umutekano no kubaho ubuzima butabaha icyizere cy’ahazaza heza.

UMVA HANO ICYEGERANYO CY’UKO KADDAFI YARI YARADABAGIJE ABATURAGE BE:

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI